Uwa nyuma wayoboye Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yitabye Imana

Umuyobozi wa nyuma wa Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS), Mikhaïl Gorbatchev, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, afite imyaka 91 y’amavuko.

Mikhaïl Gorbatchev yitabye Imana
Mikhaïl Gorbatchev yitabye Imana

Mikhaïl Gorbatchev ashimwa na benshi kubera uruhare yagize mu kurangiza intambara yiswe iy’ubutita, akaba yaranabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

Uwo mukambwe yitabye Imana aguye mu Burusiya, aho yari ari mu bitaro byo mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Moscou, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burusiya.

Nk’uko byatangajwe n’ibitaro yari arwariyemo (Hôpital Clinique Central ‘TSKB’), byavuze ko "uyu munsi (ku wa kabiri) ku mugoroba, nyuma y’indwara ikomeye cyane yari amaranye igihe, Mikhaïl Sergueïevitch Gorbatchev yapfuye”.

Mikhaïl Gorbatchev yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1990, kubera uruhare rwe mu kurangiza ubwumvikane buke bwari hagati y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bw’Isi (Est-Ouest) mu Kinyejana gishize.

Yari amaze imyaka makumyabiri (20) avuye mu buzima bwa politiki, ariko agakunda kumvikana ahamagarira ubuyobozi bw’igihugu cye n’ubwa Amerika, guhura bakagirana ibiganiro kugira ngo bitume umutekano ku Isi urushaho gusugira.

Mikhaïl Gorbatchev ntiyigeze yumvikana agira icyo avuga mu ruhame ku bijyanye n’u Burusiya bwateye Ukraine, ariko ku itariki 26 Gashyantare 2022, mu itangazo ryasohowe na ‘Fondation ‘Mikhaïl Gorbatchev’, ryahamagariraga u Burusiya "guhagarika intambara bwashoye muri Ukraine" ndetse no "guhita batangira ibiganiro bigamije amahoro".

Mu cyumweru gishize, nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burusiya, byatangiye kuvuga ku bibazo by’ubuzima bwa Mikhaïl Gorbatchev.

Abayobozi batandukanye banditse ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rw’uwo mukambwe, ndetse banagaruka ku ruhare rwe mu kurangiza intambara y’ubutita no guhindura amateka nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga mukuru wa w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, wanditse agira ati “Mikhail Gorbatchev yabaye umuyobozi wihariye washoboye guhindura amateka".

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, na we abinyujije ku muvugizi wa Perezidansi ye ‘Kremlin’, yavuze ko afite umubabaro mwinshi atewe n’urupfu rwa Mikhaïl Gorbatchev, ndetse yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Mu bandi bohereje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Mikhaïl Gorbatchev, harimo Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, washimye Mikhaïl Gorbatchev wabaye umuyobozi mwiza kandi wubashywe, akaba yarashoboye gufungura inzira igeza u Burayi k’ukwibohora ‘une Europe libre’".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo yahinduye amateka y’isi,atuma USSR isenyuka,kandi atuma Ubudage buba igihugu kimwe.Ariko se koko yitabye imana?Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi,turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru !!! Ikinyoma cya Roho idapfa,cyahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Yesu,muli Yohana 6,umurongo wa 40,yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.

gataza yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka