Uwakinnye muri film isebya Muhammad arasaba ko amashusho ye avanwa kuri YouTube

Umukinnyi wa film imaze iminsi iteza akaduruvayo mu bihugu bibamo Abayisilamu kubera gusebya Intumwa Muhammad, yasabye ko YouTube irekeraho kwerekana amashusho ye yafashwe muri iyo film.

Abashinzwe kuburanira uwo Munyamerikakazi witwa Cindy Lee Garcia ngo biyemeje gutanga ikirego mu rukiko rw’i Los Angeles barega YouTube kuba yarashyizeho amashusho y’iminota 14 y’iyo film "Innocence of Muslims" Lee Garcia agaragaramo.

Kuwa gatatu Cindy Lee Garcia nawe yatanze ikirego aho arega uwakoze iyo film amushinja ko yarengereye kandi akanatukana. Lee Garcia avuga ko yajijishijwe n’uwakoze film "Innocence of Muslims" akamuha gukinana n’umugabo witwa Nakoula Basseley Nakoula.

Uwo mugabo agaragara asebya idini ya Islam, none ubu akaba yaraburiwe irengero kuva aho iyo film itangiye guteza umwiryane mu cyumweru gishize.

Cindy Lee Garcia avuga ko atari azi ko iyo film irwanya Abayisilamu kubera ko impapuro yahawe gufata mu mutwe (scripts) ntaho izina rya Muhammad rigaragara cyangwa se amagambo aranga idini.

Cindy Lee Garcia wakinnye muri film "Innocence of Muslims".
Cindy Lee Garcia wakinnye muri film "Innocence of Muslims".

Hagati aho YouTube yamaganiye kure ibirego bya Garcia bisaba ko ivanaho amashusho ye. Urega we avuga ko yavogerewe mu buzima bwe, kandi ko uwakoze film yamushyize ahantu hamushyirishije mu bibazo kandi atari azi ibyo bagamije.

YouTube yavuze ko igiye kwiga kuri kiriya kirego cya Garcia ubundi abashinzwe kuyiburanira bakajya guhangana n’aba Garcia mu rukiko kuri uyu wa kane.

YouTube ni urubuga rwa sosiyete Google, ariko ubu rwabaye ruhagaritse gufungurwa n’abantu bari Saudi Arabia, Libya na Egypt kugira ngo batabasha kureba ayo mashusho ya film "Innocence of Muslims".

Mu buhinde no muri Indonesiya naho ntibashobora gufungura ayo mashusho kubera ko abangamiye amategeko yo muri ibyo bihugu.

Amashuli y’Abafaransa arenga 20 hirya no hino ku isi yafunze imiryango kubera gutinya umutekano muke

Nyuma y’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gisohoye inkuru irimo ibishushanyo bipfobya idini ya Islam n’intumwa y’Imana Muhammad, amashuri y’Abafaransa 20 ari mu bihugu bitandukanye yafunze imiryango kubera gutinya ibikorwa by’umutekano muke.

Intumwa y’Imana Muhammad ni umuntu w’ingenzi cyane wubahwa n’Abayisilamu, ku buryo iyo hagize uwibeshya akamuvuga nabi biba ari nko gupfobya imyemerere y’idini ya Islam ku isi hose.

Ambasade nyinshi z’u Bufaransa mu bihugu by’Afurika y’Amajyaruguru n’Uburasirazba bwo Hagati nazo zafunze imiryango.

Umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru ubu ari mu mazi abira kubera ibyo bishushanyo bije mu gihe hari umwuka mubi hagati y’Abayisilamu n’ibihugu by’u Burayi n’Amerika.

Abantu babarirwa muri 30 bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibera hirya no hino ku isi kuva aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakozwe film yerekana Muhammad nk’umuntu ufite imico itari myiza.

Abafaransa batari bake nabo bamaganye cyane umwanditsi w’icyo kinyamakuru kuba yirengagije ibibazo bihari agashyira ibishushanyo bisebya Muhammad mu kinyamakuru cye.

Ariko we yiregura avuga ko yakoresheje ibyo bishushanyo atagamije gusebya Muhammed, ahubwo ari ukugira ngo apfobye iyo film y’Abanyamerika.

Abayobozi b’Abayisilamu basabye ko mu Bufaransa birinda ibikorwa by’imyigaragambyo. Ubufaransa ni cyo gihugu cy’u Burayi gifite umubare mwinshi w’Abayisilamu, bagize 10% by’abaturage.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka