Uwahoze ari Perezida wa Mauritania yafunzwe azira kwanga kwitaba kuri Polisi

Mohamed Ould Abdel Aziz wahoze ari Perezida wa Mauritania, bitegetswe n’umucamanza kubera icyaha akurikiranyweho kijyanye na ruswa, yafunzwe nyuma y’uko yanze kujya yitaba kuri Polisi y’icyo gihugu, mu gihe yari afungishijwe ijisho ari iwe mu rugo.

Uwo mugabo wahoze ari Perezida wa Mauritania, yavuze ko arimo ashyirwa mu manza mu rwego rwo kumusohora muri politiki, ariko ashimangira ko atazigera ahunga igihugu cye.

Umuvugizi w’ishyaka rya Mohamed Ould Abdel Aziz witwa Djibril Ould Bilal, yemeje ayo makuru y’ifungwa rye ku wa kabiri tariki 22 Kamena 2021, ariko ntiyavuga impamvu yatumye afungwa.

Aziz amaze kwitaba ubushinjacyaha inshuro ebyiri kuva ibirego ashinjwa birimo kunyereza umutungo wa Leta byagezwa mu nkiko muri Werurwe 2021.

Mohamed Aziz yayoboye Mauritania guhera mu 2008 - 2019, nyuma asimburwa na Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani wakoranye na we, ndetse wanabaye Minisitiri w’Ingabo ku butegetsi bwe.

Yaje kujya mu ishyaka rito ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya (Ribati National), kugira ngo arebe ko yagaruka neza muri politiki nyuma y’uko yari amaze kwirukanwa mu ishyaka rya (Union for the Republic Party), ari na we wari wararishinze.

Aziz ubu ufite imyaka 64, yahoze ari ‘General’ mu ngabo za Mauritania, yagiye ku butegetsi binyuze muri ‘coup d’etat’.

Ubu yari yasabwe kujya yitaba kuri polisi inshuro eshatu mu cyumweru kandi akabanza gusaba uburenganzira mu gihe agiye gusohoka mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka