Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa aragerwa amajanja n’ubutabera

Abapolisi bashinzwe gukurikirana ibyaha birebana n’umutungo mu Bufaransa bakurikiranye bikomeye Nicolas Sarkozy wabaye perezida w’Ubufaransa mu myaka itanu ishize.

Mu gitondo cya tariki 03/07/2012, bamutunguye adahari bajya gusaka amazu yose bakeka ko afitemo inyandiko zabafasha mu iperereza bari gukora.

Umucamanza Jean-Michel Gentil ukurikiranye ibiregwa Sarkozy avuga ko ari gushakisha ibimenyetso byemeza ko ubwo Sarkozy yiyamamazaga mu mwaka wa 2007 yaba yakoresheje amafaranga atari aye n’ishyaka rye.

Bivugwa ko Sarkozy yakoresheje amafaranga y’abaturage n’abaherwe mu Bufaransa, bikekwa ko ubwo nawe hari ibyo yakoze byo kubitura amaze kugera ku butegetsi.

Iri sakwa ryabaye igihe Sarkozy ari mu biruhuko mu gihugu cya Kanada. Abapolisi n’abashinjacyaha ntibumvikanye n’umunyamategeko Thierry Herzog uhagarariye Sarkozy mu butabera kuko we avuga ko ntacyo abapolisi bagombaga kujya gusaka igihe ibimenyetso bakeneye byose ku byo Sarkozy ashinjwa babishyikirijwe.

Sarkozy arashinjwa ibyaha binyuranye birimo gukekwaho uruhare mu kugurisha intwaro no kuzivanamo amafaranga mu buryo butemewe, gukoresha amafaranga y’abahebwe bavuka mu muryango ukomeye w’uwitwa Bettencourt n’ibindi.

Nicolas Sarkozy akurikiranwe mu butabera ataramara ukwezi asoje manda ye yo kuyobora Ubufaransa kuko tariki 16/06/2012 aribwo yongeye kuba umuturage usanzwe, nyuma yo gutsindwa na Francois Hollande wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa.

Mu Rwanda hari itegeko rivuga ko Perezida wa Repubulika wasoje imirimo ye yo kuyobora igihugu ataba agikurikiranywe mu butabera ku byaha bifitanye isano n’imirimo yakoze akiri Perezida wa Repubulika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka