Uwagabye igitero cyakomerekeje Perezida wa Comoros yaguye muri gereza
Umugabo uherutse kugaba igitero kuri Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, yitwaje icyuma yaguye muri gereza yari afungiyemo nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabera muri iki gihugu.
Icyo gitero cyakomerekeje ikiganza cya Perezida Azali Assoumani, cyabereye mu muhango wo gushyingura mu Murwa mukuru wa Moroni.
Umushinjacyaha Ali Mohamed Djounaid, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’abagize guverinoma hafi ya bose, yavuze ko nyuma yuko uwo mugabo atawe muri yombi, yari yafungiwe mu kato mu cyumba cya gereza kugira ngo abanze atuze.
Umushinjacyaha Mohamed yavuze, ku wa Gatandatu mu gitondo basanze aryamye hasi muri icyo cyumba ndetse yamaze gushiramo umwuka, ariko hakaba hatangiye iperereza ku cyamwishe. Ati, "Umuganga yatangaje ko yapfuye. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateje urupfu rwe."
Kugeza ubu ubuzima bwa Perezida Azali Assoumani, bumeze neza nk’uko Aboubacar Saïd Anli, Minisitiri wa Comoros ushinzwe ingufu yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.
Impamvu yatumye uyu mugabo agaba igitero cyo gushaka kwivugana Perezida Assoumani, ntiramenyekana nubwo abayobozi bavuga ko batangiye gukora iperereza ngo bamenye ikibyihishe inyuma.
Bivugwa ko uwagabye icyo gitero yitwaje icyuma, yari umusirikare w’imyaka 24 witwa Ahmed Abdou, nkuko AFP ibitangaza.
Azali Assoumani, usanzwe ari Perezida w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kugenda arushaho kuba umunyagitugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|