USA : Uwakoze filime isebya intumwa y’Imana Muhamadi aragezwa imbere y’urukiko

Uwahimbye filime yiswe "L’Innocence des musulmans", yabaye imbarutso y’akaduruvayo n’ubwicanyi mu bihubu by’Abarabu muri nzeri 2012, kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012, aragezwa imbere y’urukiko i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mark Basseley Youssef uzwi ku izina rya Nakoula Basseley Nakoula araza kugezwa imbere y’urukiko arinzwe mu buryo buhambaye n’abapolisi nk’uko byagenze ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere tariki 27/09/2012.

Abanyamakuru ndetse n’abaturage baraza gukurikira uru rubanza hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko bagezwaho amashusho bari mu yindi nyubako iteganye n’iyo urubanza ruraza kuberamo.

Uyu mugabo w’imyaka 55 akurikiranyweho kuba yaranyuranyije n’amabwiriza yari yarahawe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo gukoresha impapuro za banki z’impimbano mu mwaka wa 2010.

Mark Basseley Youssef ubwo yakurwaga iwe n'abapolisi.
Mark Basseley Youssef ubwo yakurwaga iwe n’abapolisi.

Akurikiranyweho kandi ibyaha umunani birimo gukoresha amazina y’amahimbano agera kuri atatu, no kwitangaho amakuru atari yo; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet rwa 7sur7.be.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri. Abakurikiranira hafi uru rubanza bavuga ko bashingiye ku buryo akurikiranywe ndetse n’ingaruka zatewe na filime ye, gufungwa bishobora kuba aribyo byamuha umutekano.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere tariki 27/09/2012, umucamanza Suzanne Segal yari yategetse ko Mark Basseley Youssef ahita afungwa, kugira ngo atazatoroka ubutabera cyangwa akongera guteza ibibazo mu muryango.

Iyi filime igaragaza intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) akora ibikorwa by’urukozasoni, yakomerekeje umubare munini w’abayisilamu, inaba imbarutso y’imyigaragambyo ahanini yibasiye Abanyamerika mu bihugu by’Abarabu igahitana abantu barenga 50, nk’uko 7sur7.be ikomeza ibitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka