USA: Urupfu rwa George Floyd rukomeje guteza impagarara (Amafoto)
Abantu batatu basize ubuzima mu myigaragambyo mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho barashwe amasasu nk’uko byatangajwe na Randal Taylor, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace. Basabye abaturage gusubira mu ngo mu gihe iperereza rigikomeza.

Abigaragambya baramagana urupfu rw’umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamije ivi ku ijosi.
Biteganijwe ko George Floyd, umwirabura wishwe n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis, ashyingurwa kuri iki cyumweru. Arashyingurwa mu Mujyi yavukiyemo wa Houston muri Leta ya Texas. Abigaragambya bakaba ari benshi muri uwo mujyi kuva kuwa gatandatu tariki 30 Gicurasi, kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020.
Hagati aho imyigaragambyo irakomeje, aho abigaragambya bakajije umurego, batwika amamodoka, bagatwika inzu zikora ubucuruzi bunyuranye ndetse bagasahura ibirimo. Byabaye ngombwa ko hitabazwa abasirikare kugira ngo baze gufasha abapolisi bananiwe guhosha imyigaragambyo mu mijyi inyuranye.
Umukwabu washyizweho uvuga ko abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa mbili z’ijoro ntaho wubahirijwe, ahubwo abigaragambya bagiye biyongera cyane mu masaha y’umugoroba. Bigaragambya basaba ubutabera kuri George Floyd, basaba ko Dereck Chauvin yahamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye, ndetse n’abandi bapolisi batatu bari kumwe bagakurikiranwa mu mategeko.
Mu gihe Perezida Trump avuga ko iyi myigaragambyo igiye guhagarara mu buryo bwihuse, abigaragambya bo bavuga ko biteguye kuguma mu muhanda igihe cyose bizaba ngombwa.
Dore amwe mu mafoto n’uko byifashe hirya no hino muri Amerika:








Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|