USA: Umuyobozi wa CIA yeguye ku mirimo ye kubera icyaha cy’ubusambanyi

Umuyobozi w’ikigo cy’iperereza cya Leta zunze ubumwe za Amerika (CIA), David Petraeus yeguye ku mirimo ye tariki 09/11/2012, azira icyaha cy’ubusambanyi. Yabwiye abakozi ba CIA ko yasabye perezida Barack Obama kumwemerera kwegura ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Yongeraho ko nyuma y’imyaka 37 akoze ubukwe yaguye mu ikosa ryo guca inyuma umugore we, akavuga ko ikosa nk’iryo ritakwihanganirwa haba ku muntu ufite umugore basezeranye, ariko by’umwihariko ku muyobozi w’ikigo nka CIA.

Perezida Obama yakiriye ukwegura kwa David Petraeus, anamushimira uruhare rwe rukomeye kugira ngo Amerika ibe igihugu gikomeye kandi gifite umutekano.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Obama yavuze ko yizeye adashidikanya ko Michael Morell wari wungirije Petraeus azayobora neza CIA mu gihe cy’inzibacyuho.

David Petraeus w’imyaka 60 y’amavuko, yari umusirikari wo mu rwego rw’aba-ofisiye (officier) wanarwanye intambara yo mu gihugu cya Irak, mbere yo kuyobora iki kigo cya mbere cyubashye muri Amerika.

Iyo ntambara yatumye afatwa nk’intwari kubera uburyo yayitwayemo neza n’abasirikari yari ayoboye anahabwa imidari myinshi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byanditse ko ashobora guhanishwa igifungo kiri hejuru y’umwaka. Gusa kwegura kwa Petraeus ngo ni igihombo gikomeye kuri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko James Clapper, ushinzwe iperereza muri icyo gihugu, yabivuze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka