USA: Umucamanza wa Leta yatambamiye ihagarikwa rya USAID

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, Umucamanza wa Leta yatambamiye ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, mu mugambi wabwo wo gukinga Ikigo gitera inkunga iterambere mpuzamahanga (USAID).

Mu rubanza rwasomwe ku wa Kabiri, Umucamanza Theodore Chuang yavuze ko ibirimo gukorwa n’ibiro biyobowe n’umwambari wa Trump, Elon Musk bishinzwe kunoza imikorere ya Guverinoma (Department for Government Efficiency-Doge), byo gufunga USAID byanyuranyije nta kabuza n’Itegeko Nshinga rya US mu buryo bwinshi.

Chuang yategetse ibiro Doge gusubizaho uburyo bwo kugera kuri mudasobwa za USAID, na gahunda zo kwishyura abakozi harimo n’abashyizwe mu kiruhuko.

Umucamanza kandi yemeje ko iyirukanwa ry’abakozi ba USAID rigomba guhagarara, ariko ntiyategetse ko abashyizwe mu kiruhuko bagarurwa mu kazi.

Iki cyemezo cyafatiwe mu rubanza rwazanywe imbere y’ubucamanza mu izina ry’abakozi 26 ba USAID batavuzwe amazina, batanze ikirego bavuga ko ibyo Elon Musk arimo ari ubuhubutsi, bwuzuyemo ubugome mu gusenya imirimo ya Guverinoma ya US.

Mu kirego cyatanzwe ku wa 13 Gashyantare, abunganira abakozi bagaragaje ko ubushobozi Musk yahawe butemewe n’amategeko, kuko atigeze yemezwa ku mugaragaro ku mwanya w’ubuyobozi muri Guverinoma, cyangwa ngo yemezwe na Sena ya US, ubundi basaba ko ibikorwa byose bya Doge bihagarikwa kandi bigasubiza ibintu uko byahoze.
.

USAID cyari kimwe mu bigo by’ibanze Doge yari irekereje gufunga, mbere gato y’uko Trump yongera kwinjira muri White House muri Mutarama, agahita ategeka ko inkunga zose US itera amahanga ziba zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 90.

Musk na Doge bisobanuye mu rukiko bavuga ko uruhare rwe ari urw’ubujyanama gusa, ariko Umucamanza Chuang yanzuye ko Musk na Doge barengereye mu gufatira ibyemezo USAID, bityo ko bigaragara ko byanyuranyije n’Itegeko Nshinga rya US mu buryo bwinshi, kandi ko ibyo bikorwa bitahemukiye gusa abarega ahubwo byanabangamiye inyungu rusange.

Hagati aho ariko ntiharamenyekana ingaruka icyemezo cy’urukiko kizagira ku bikorwa bya USAID. Abayobozi bayo bavuze ko ibikorwa byayo birenga 80% byahagaritswe.

Ubuyobozi bwa Trump bwanenze icyemezo cy’urukiko

Umuvugizi wa White House, Anna Kelly ati "Abacamanza ba Rogue barimo kuyobya abaturage ba Amerika, babinyujije mu gushaka kubuza Perezida Trump gushyira mu bikorwa gahunda ze".

Kelly akomeza avuga ko icyo cyemezo ari nko gukuramo inda k’ubutabera, ndetse avuga ko bazajurira.

Norm Eisen, ukuriye urwego ‘State Democracy Defenders Fund’ ruhagarariye abakozi ba USAID mu rubanza, avuze ko icyo cyemezo ari intambwe ikomeye mu guhangana n’ukwica amategeko kwa Musk na Doge.

Eisen ati "Barimo kubaga bakoresheje urukezo aho gukoresha akembe, bagashegesha abantu USAID ifasha bataretse n’igice kinini cy’Abanyamerika, bafitiye icyizere ubutajegajega bwa Guverinoma yacu".

Iki cyemezo ni cyo giheruka mu rugamba rw’amategeko rugeretse n’ubuyobozi bwa Trump. Ku wa Mbere undi mucamanza wa Leta yategetse ihagarikwa ryo kwirukana abo Trump yita abagizi ba nabi b’Abanya-Venezuela.

Umucamanza muri urwo rubanza yabajije Ubushinjacyaha impamvu icyemezo cye, cyatanzwe mu gihe indege nyinshi zijyana abirukanwa zari ziri mu kirere, kitahise gishyirwa mu bikorwa ngo kinubahirizwe.

Perezida Trump yasabye ko umucamanza muri urwo rubanza yirukanwa, ariko bihita byamaganwa mu buryo budasanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa US.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komeza udushakire imyanzuro yurwo rubanza rwa usaid

Alexis yanditse ku itariki ya: 19-04-2025  →  Musubize

Komeza udushakire imyanzuro yurwo rubanza rwa usaid

Alexis yanditse ku itariki ya: 19-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka