USA: Trump yikomye abacamanza nyuma yo guhamwa n’ibyaha 34
Donald Trump yateje impagarara nyuma yo guhamwa n’ibyaha 34 byo gukoresha inyandiko mpimbano mu bucuruzi, mu rubanza rw’amateka rwaberaga i New York.

Trump yavuze ko imikirize y’urwo rubanza ari urukozasoni ndetse yikoma umucamanza Judge Merchan wari uruyoboye.
Ni ubwa mbere mu mateka y’igihugu uwigeze kuba Perezida wa US ahamwa n’ibyaha imbere y’ubutabera.
Biteganyijwe ko Trump azakatirwa ku itariki 11 Nyakanga. Birashoboka ko Trump yahanishwa igifungo, ariko ababikurikiranira hafi baravuga ko gucibwa amande ari byo bihabwa amahirwe cyane.
Isomwa ry’urubanza rwe ribaye mu gihe Trump arimo kwiyamamariza guhatana na Joe Biden mu matora yo mu Gushingo 2024, kandi ngo yemerewe gukomeza kwiyamamaza hatitawe ku byaha byamuhamye nk’uko BBC yabitangaje.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya 22 mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, barimo Stormy Daniels wamamaye muri filimi z’urukozasoni (porn), akaba ashinja Trump ko baryamanye akamuha amafaranga ngo ntazabitungutse, ariko Trump arabihakana. Daniels ni nawe wari umutangabuhamya nyamukuru mu rubanza.
Trump arateganya kuza gukoresha ikiganiro n’itangazamakuru mu muturirwa we wa Trump Tower muri New York.
Mbere y’isomwa ry’urubanza rwe, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwitwa Truth Social ko icyo kiganiro kiza kuba 11:00 zo muri Amerika, ni ukuvuga 18:00 ku isaha yo mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|