USA: Obama ntiyorohewe n’ikibazo cyo kugenzura abatunze imbunda

Abashinzwe kugenzura itungwa ry’imbunda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye kwibasira Perezida Obama, bavuga ko ntacyo Leta ye ikora ngo ubwicanyi bukorwa n’abazitunze buhagarare.

Ibi bibaye nyuma y’ubwicanyi bwo kuwa gatanu tariki 14/12/2012 muri Leta ya Connecticut aho umuntu yagabye igitero mu ishuli ribanza (Sandy Hook Elementary School) akivugana abana 20 n’abandi bantu bakuru batandatu bakora kuri iryo shuli.

Hagati aho ariko ishyirahamwe ry’abatunze imbunda muri America the National Rifle Association (NRA) n’abandi bazitunze, nabo bamaze iminsi bikomye Perezida Barack Obama bavuga ko afite ingamba zikiri mu ibanga zo gushyiraho amategeko akaze abuza kugendana imbunda.

Muri Gashyantare 2012 visi perezida wa NRA, Wayne LaPierre, yagize ati: "turabizi Obama afite umugambi wo gutenguha bamwe mu bamutoye, kuko no muri manda ya mbere ntiyabyemeraga neza, nta kabuza rero arimo kutugambanira ngo muri iyi manda ya kabili hajyeho amategeko abuza kugendana imbunda”.

Abashinzwe kugenzura itungwa ry’imbunda bo bamaganiye kure ibyo birego, ahubwo bagasaba Obama ko yagira icyo akora nyuma ya buriya bwicanyi muri Leta ya Connecticut.

Ababyeyi bunamiye abana babo baguye mu bwicanyi bwabereye ku ishuli rya Sandy Hook Elementary School, barashwe n'umuturage.
Ababyeyi bunamiye abana babo baguye mu bwicanyi bwabereye ku ishuli rya Sandy Hook Elementary School, barashwe n’umuturage.

Senateri w’umudemokarate witwa Dianne Feinstein wo muri Leta ya California yatangarije Meet The Press (ikiganiro gitambuka kuri NBC) ko agiye gutanga umushinga w’itegeko rishyigikira ivugurura ry’itegeko ribuza kugendana imbunda.

Umuyobozi w’umujyi wa New York, Michael Bloomberg, nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo agira ati: "Nta wundi urebwa n’iki kibazo usibye Perezida...kuko igihe yiyamamazaga mu 2008 yavuze ko azashyigikira itegeko ribuza kugendana imbunda.”

Bloomberg kandi yanagaye amagambo Obama yavuze kuri buriya bwicanyi avuga ko asa n’adaha agaciro ubukana bw’ikibazo. Kuwa gatandatu ubwo Perezida Obama yavugiraga ijambo kuri radio yagize ati: "Tugomba kwishyira hamwe tugafata ingamba zikwiye kugira ngo ibi bitazongera kubaho tutitaye kuri politike."

Abagaya Obama rero bavuga ko ibyo yise “ingamba zikwiye” bidasobanutse kuko atigeze agaragaza ibikorwa bifatika Leta igiye gukora kugira ngo ihagarike bene buriya bugizi bwa nabi bwitwaza imbunda bukoreka imbaga z’inzirakarengane.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri izo mbunda zicike mu amerika;ariko rero Sebuharara najye i Bamako dutegereje amakuru yaho ashyushye

yanditse ku itariki ya: 13-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka