USA na Sudani mu biganiro bigamije gukura Sudani mu bihugu bitera inkunga iterabwoba

Sudani yohereje intumwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugira ngo zumvikane n’abayobozi b’Abanyamerika mu gihe iki gihugu kigerageza gusaba kuvanwa ku rutonde rw’ibihugu Amerika yashyize mu mubare w’ibitera inkunga iterabwoba.

General Abdel Fattah al-Burhan, Umuyobozi w'inzibacyuho ukomeje guharanira ubumwe na Amerika
General Abdel Fattah al-Burhan, Umuyobozi w’inzibacyuho ukomeje guharanira ubumwe na Amerika

Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri, intumwa za Sudani ziyobowe n’umuyobozi w’igihugu, General Abdel Fattah al-Burhan.

Amerika yashyize Sudani kuri uru rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba mu 1993, kubera gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame ya kiyisilamu, barimo Osama Bin Laden; wari umuyobozi mukuru wa Al-qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu cya Sudani imyaka itanu mbere yo kugaba ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri mu mwaka 2001.

Ibyo bitero byibasiye umuturirwa w’ubucuruzi wa World Trade Center, na Minisiteri y’Ingabo ya USA Pentegone bigahitana Abanyamerika barenga ibihumbi 3000.

Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudani mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu rwego rw’imishyikirano, Amerika yasabye Sudani kwishyura amadolari arenga miliyoni 300 nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’abazize ibitero by’iterabwoba.

Guverinoma ya Amerika kandi iragerageza kumvisha Sudani gushyira mu buryo umubano n’ubuhahirane hagati ya Sudani na Leta ya Isiraheli.

Sudani yaciye umubano na Isiraheli ahagana mu mu mwaka wa 1990; ubwo Isiraheli yajyanaga impunzi z’Abayahudi babanya-Ethiopia barenga ibihumbi 200 bo mu bwoko bw’Abafarasha, ibanyujije rwihishwa ku butaka bwa Sudani.

Leta ya Sudani yavuze ko Isiraheli yakoresheje igihugu gifite ubusugire mu gukora ibikorwa yasanishije no gushimutira abantu ku butaka bwayo.

Ibikorwa byo gutwara abo mu Bafarasha b’Abayahudi byatwaye ibyumweru bibiri, byose byakozwe mu rwego rudasanzwe rw’ubutasi n’igisirikare, ku buryo nta muntu n’umwe yaba umuyobozi cyangwa mu nzego z’umutekano muri Sudani wigeze umenya ko ibyo bikorwa birigukorerwa ku butaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka