USA: Miliyoni 12 z’amadolari zahawe umuryango wa Breonna Taylor wishwe n’abapolisi nk’impozamarira

Kuwa kabiri tariki ya 15 Nzeli 2020, ni bwo abo mu muryango wa Taylor Breonna batangaje ko batagikomeje kurega ngo bahabwe ubutabera, bitewe n’ibyo bumvikanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Louisville muri Kentucky.

Bumvikanye ko bahabwa miliyoni 12 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyali 11 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aya mafaranga kandi, hagomba no guhita hakorwa amavugurura mu gipolisi cya Louisville. Ni ubwa mbere hatanzwe impozamarira y’amadorari menshi ku miryango y’abirabura bagiye bicwa n’abapolisi, bikabyara imyigaragambyo mu nkubiri yiswe ‘Black Lives Matter’.

Tamika Palmer, nyina wa Breonna Taylor, yavuze ko bitoroshye kumara amezi atandatu, uririra uwawe mu gihe abamwishe bidegembya.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku butabera kuri Breonna. Iyi ni intangiriro y’urugamba”.

Ubu bwumvikane bwakozwe, ngo ntibuzahagarika ikurikiranwa ry’abishe Breonna mu nkiko.

Breonna Taylor, umuforomokazi wari ufite imyaka 26 yishwe mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe 2020, ubwo abapolisi batatu bamusangaga iwe bafite impapuro zo guta muri yombi uwari inshuti ye wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Inshuti ya Breonna ibonye abo bapolisi, yatangiye kurasa akoresheje imbunda yari atunze ku buryo bwemewe, abapolisi na bo bahita barasa amasasu menshi kuri Breonna Taylor.

Inshuti ya Taylor, yasobanuye ko yarashe kuko abapolisi binjiye batabanje kwivuga, we akagira ngo ni abajura, akarasa. Imyigaragambyo yakurikiyeho, yatumye ubuyobzi bwa Louisville bwirukana umwe muri abo bapolisi witwa Brett Hankison, abandi babiri bahagarikwa by’igihe gito.

‘Black Lives Matter’, inkubiri yavutse mu kugaragaza akarengane abapolisi bakorera abirabura muri Amerika ndetse no ku isi, yatumye ibi byaha byabakorwaga ntibimenyekane, bihita bivugwa ndetse kenshi ubutabera bugatangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka