USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.

Perezida Biden n'abandi Banyamerika benshi bishimiye kuba Derek yahamwe n'icyaha cyo kwica George Floyd
Perezida Biden n’abandi Banyamerika benshi bishimiye kuba Derek yahamwe n’icyaha cyo kwica George Floyd

N’ubwo Joe Biden yishimiye iyo ntambwe, yongeyeho ko batagomba guhagararira aho kuko inzira ikiri ndende.

Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu wo muri USA, tariki 25 Gicurasi 2020 yafashwe amashusho atsikamije ivi ku ijosi rya nyakwigendera Floyd mu gihe kiri hejuru y’iminota icyenda bimuviramo gupfa, biteza n’imyigaragambyo yo kwamagana ivanguraruhu.

Derek ku wa kabiri yahamwe n’ibyaha bitatu: ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwo mu rwego rwa gatatu n’icyaha cy’ubuhotozi. Biteganyijwe ko azakatirwa mu mezi abiri ari imbere, akazahanishwa igifungo cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, ashobora kujuririra.

Mu kiganiro abo mu muryango wa Floyd bagiranye na BBC nyuma y’uko Derek yari amaze guhamwa n’icyaha, humvikanyemo ijwi rya Perezida Joe Biden agira ati: “Byibuze hari ubutabera bubayeho”.

Nyuma yaho, Joe Biden yaje no kuvugira kuri televiziyo ashimangira ko isomwa ry’urubanza rwa Derek Chauvin ari ibintu bidakunze kubaho muri USA.

Biden ariko yagize n’icyo asaba abaturage ba America muri rusange: "Ntidushobora guterera iyo muri aka kanya ngo twumve ko turangije akazi kacu. Tugomba kubitekerezaho tukamara iminota 9:29, umwanya nk’uwo twamaze tureba amashusho y’iyicwa rya Floyd”.

Vice-Perezida wa USA Kamala Harris yabwiye abadepite ko bagomba kwemeza itegeko ryo kuvugurura imikorere ya polisi nyuma y’iyicwa rya George Floyd, kuko intambwe itewe yari imaze imyaka n’imyaniko itegerejwe mu butabera.

Mu kiganiro umuryango wa George Floyd wagiranye n’itangazamakuru, umuvandimwe we yavuze mu ijwi ryumvikanamo kwiruhutsa agira ati: "Uyu munsi twongeye kubasha guhumeka".

Ibyishimo byari byose, bagaruriye ikizere ubutabera bwa USA
Ibyishimo byari byose, bagaruriye ikizere ubutabera bwa USA

Hagati aho ariko bavuze ko inzira ikiri ndende. Muri USA ntibisanzwe ko abapolisi bahamwa n’ibyaha, utaretse ahubwo no gushinjwa ibyaha byo kwica abafungwa, abaturage bakaba bizeye ko guhamwa n’ibyaha k’uriya mupolisi ari ikimenyetso cy’uko ubutabera bwo muri America bugiye kujya bwitwara muri urwo rwego.

Uwunganira umuryango wa Floyd mu butabera, Ben Crump, yavuze ko guhanwa k’uriya mupolisi ari impinduka zikomeye mu mateka ya USA.

Ikinyamakuru the Washington Post kivuga ko muri uyu mwaka wonyine, abantu 274 bishwe barashwe n’abapolisi muri icyo gihugu.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka