USA: Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko urubanza rwa Donald Trump rukomeza

Nyuma y’aho ababuranira Donald Trump bakomeje kuvuga ko kumuburanisha ku byaha byakozwe akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuranije n’Itegeko Nshinga kuko atakiyobora icyo gihugu, ku wa Kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, Abasenateri bemeje ko urwo rubanza rwubahirije amategeko kandi ko rugomba gukomeza, Donald Trump agahanwa mu gihe ibyaha ashinjwa byamuhama.

Abasenateri 56% batoye bemeza ko urubanza rukomeza, muri bo hakaba harimo abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani ari naryo Trump abarizwamo, naho 44 batoye bavuga ko urwo rubanza rwahagarikwa.

Donald Trump akurikiranyweho ibyaha byo guteza imigumuko, ku ngoro ikorerwamo inama zikomeye “Capitol’’ iri i Washington DC, imigumuko yabaye tariki ya 06 Mutarama 2021, aho abantu babarirwa mu bihumbi bamushyigikiye bisuganije, bagakora imyigaragambyo yahitanye ubuzima bw’abantu 4, bamagana ibyavuye mu matora, aho bavugaga ko bibwe amajwi.

Aba Democrate bo mu ishyaka rya Joe Biden, bavuga ko ijambo rya Donald Trump yavuze tariki ya 06 Mutarama 2021, ari icyaha gikomeye cyane.
Senateri Jamie Raskin wo muri Maryland, yagize ati "Iryo jambo ni ryo nyirabayazana ku bibazo byose byabaye, ni icyaha cy’agahomeramunwa, kandi kigomba guhanwa".

Abunganira Trump, bavuze ko nubwo Abasenateri bemeje iyi ngingo, urwo rubanza runyuranyije n’Itegeko Nshinga, kandi ko aba Democrates bari kubikora mu nyungu za poliiki.

Kugira ngo Donald Trump byemezwe ko atsinzwe urubanza, ni uko nibura 2/3 by’abasenateri batora babyemeza, ibintu bisa n’ibidashoboka kuko abenshi mu ishyaka rye bari ku ruhande rwe.

Aramutse ahamijwe ibyo byaha, Donald Trump, yaba atakaje amahirwe yari agifite, yo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka