USA: Hatangijwe iperereza ku wundi mwirabura wishwe ahejejwe umwuka n’abapolisi

Ku wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, Guverineri wa Leta ya Washington, Jay Inslee yatangaje ko iperereza ku rupfu rwa Manuel Ellis, umwirabura wishwe afite imyaka 33 rutaharirwa urukiko n’igipolisi byo mu gace ka Pierce gusa, bitewe n’uko yumva bitakorwa neza kuko na bo babifitemo uruhare.

Manuel Ellis na we yishwe ahejejwe umwuka
Manuel Ellis na we yishwe ahejejwe umwuka

Mu itangazo yashyize hanze tariki 11 Kamena, Guverineri Jay Inslee yavuze ko hafunguwe iperereza rishya ku buryo Manuel Ellis yishwe, nyuma yo gutabwa muri yombi n’abapolisi ku itariki ya 03 Werurwe 2020 ahitwa Tacoma, aho na we yapfuye ahejejwe umwuka nk’uko byagenze kuri George Floyd.

Iki cyemezo cya Guverineri Inslee wo mu ishyaka ry’Abademokarate, ribarizwamo abirabura benshi, kije nyuma y’amashusho yashyizwe hanze yerekana Manuel Ellis yambaye amapingu, atakambira abapolisi avuga ko adashobora guhumeka. Iyi video, na yo yafashwe n’umugenzi wihitiraga akoresheje telefone.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamategeko uri ku ruhande rw’umuryango wa Manuel Ellis yagize ati “Icyo twabonye muri aya mashusho, ni uko Ellis, atavuze ngo ‘sinshobora guhumeka’, ahubwo ko yavuze ati ‘Sinshobora guhumeka nyakubahwa".

Ati "Icyo ni icyerekana ko nubwo atabashaga guhumeka, yatakambiraga abapolisi atabarwanya, ahubwo akomeza kubereka ko abubashye”.

Raporo ya muganga wo mu gace ka Pierce, yerekanye ko Manuel Ellis yishwe, akaba yarazize guhera umwuka.

Abapoisi bane bakekwaho kwica Manuel Ellis, bavuze ko bamufashe ubwo yageragezaga gufungura imodoka y’abandi, akagerageza kubarwanya, bagakoresha imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka