USA: Hari impungenge ko Trump ashobora gukoresha indi myigaragambyo
Abademokarate barangije gutegura ikirego gishinja Donald Trump ko ari we uri inyuma y’imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), ndetse baburira Leta ko ashobora kongera kubikora niba atajyanywe mu butabera.

Abashinjacyaha bo mu rubanza rwari rugamije kuvana Trump ku butegetsi, bagaragaje uburyo imvugo y’abigaragambyaga yerekana neza ihuriro rya Trump n’ibikorwa by’urugomo bakoze, bigashyira igihugu mu kimwaro n’ibibazo by’igihe kirekire.
Aba Demokarate kandi bashyize ahagaragara amakuru bavanye muri police, mu bashinzwe iperereza, no mu bitangazamakuru by’amahanga bazifashisha mu birego byabo.
Abunganira Donald Trump mu butabera nabo bagomba gutanga ibisobanuro byabo kuri uyu wa Gatanu.
Inteko ishinga amategeko ya USA iyobowe n’aba Demokarate mu kwezi gushize bafashe umwanzuro wo kuvana Trump ku buyobozi bamushinja gushora abantu mu myigaragambyo ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Capitol ku itariki 6 Mutarama 2021.
Muri iki cyumweru ni bwo Abadepite bagejeje ibirego byabo ku basenateri, mu gihe abunganira Trump bo bemeza ko yakoresheje uburenganzira bwe bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ubwo yavugaga ko amatora ya Perezida aheruka yabayemo uburiganya.
Hakenewe byibuze 2/3 by’Abasenateri bo kwemeza ko Trump ajyanwa mu butabera, mu nteko igizwe n’imyanya 100 isangiwe mu buryo buringaniye, ariko ikigaragara ni uko bishobora kurangira Trump atajyanywe mu rukiko kuko kugeza ubu igice kinini cy’Abasenateri b’aba Repubulikani bakimukomeyeho.
Hagati aho Trump aramutse ahamwe n’icyaha, byaba ngombwa ko Abasenateri bamwambura n’uburenganzira bwo kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Imyigaragambyo y’urugomo ruherutse kwibasira Capitol ikagwamo abantu batanu, yakozwe n’abayoboke ba Trump batashakaga ko ibyavuye mu matora byemezwa ku mugaragaro, kuko Trump kugeza magingo aya yemeza ko yibwe amajwi.
Ohereza igitekerezo
|