USA: Biden yaremye agatima abakomeje kumutera icyizere kubera ko ashaje
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Joe Biden, yasubije abamaze iminsi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyaka ye, abwira abamushyigikiye mu ijambo rikakaye ko yizeye indi ntsinzi mu matora yo mu Gushyingo. Ni nyuma y’ikiganirompaka cyatumye benshi bicuza impamvu yongeye kwiyamamaza mu izina ry’aba demukarate (Democrats).

Mu ijambo yavugiye muri mitingi yo kuwa Gatanu muri leta ya North Caroline, aho akomeje guhatana yivuye inyuma, Biden yaragize ati "Ndabizi ko ntari umusore, kandi murumva icyo nshaka kuvuga”. Ibi yabivuze nyuma y’uko kuwa Kane yagaragaye mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya CNN atabasha guhuza amagambo neza, ubwo yararimo kujya impaka na mukeba we w’umurepubulikani (Republican) Donald Trump.
Biden yakomeje agira ati "Ndemera ko ntakibasha gukandagira ngo nshinge nka mbere…..sinkibasha kujya impaka nk’uko byahoze, ariko nzi neza ibyo ndimo gukora, nzi kuvugisha ukuri, kandi nzi neza ko nshoboye gukora aka kazi."
Umukambwe Joe Biden w’imyaka 81, yakomeje avuga ko n’umutima we na roho, yizeye kongera kuyobora indi manda, ari nako abamushyigikiye bavugiraga rimwe bati “Indi myaka ine”.
Mukeba we Donald Trump ku rundi ruhande, nawe yakoresheje mitingi muri leta ya Virginia aho akomoka, hashize amasaha make agaritse Biden mu kiganirompaka cyanyuze kuri CNN kigakurikirwa n’abantu miliyoni 48 n’abandi babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.
Trump w’imyaka 78, yabwiye abamushyigikiye ko ikibazo cya Joe Biden atari imyaka ahubwo ngo ni ubushobozi bwe.
Trump ati “Biden ntashoboye na buhoro."
Donald Trump wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaza gutsindwa na Biden mu matora yo mu Gushyingo 2020, yavuze ko atemera abarimo gutekereza ko Biden ashobora gukuramo ake karenge, kuko ngo asanga ari we mukandida wihagazeho agereranyije n’abandi bademukarate, barimo Guverineri wa California Gavin Newsom na Visi Perezida Kamala Harris.
Mu gihe impungenge ku myaka ya Biden atari ubwa mbere zishyirwa ahagaragara, guhuzagurika kwe mu kiganirompaka imbere y’imbaga, no kunyuzamo akabura icyo avuga, byatumye bamwe mu bademukarate bongera kugira impungenge ku bwiyamamaze bwe.
Abayobozi bo mu ishyaka ry’abademukarate, abanyapolitiki, n’abantu ba hafi cyane ya Perezida baganiriye na BBC, bagaragaje ishusho y’ishyaka uburyo rifitiye impungenge imbaraga z’umukandida wabo.
Umudemukarate Nancy Pelosi wigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko uburyo Biden yitwaye mu kiganiro cyo kuwa Kane butari bushamaje. Abandi bademukarate, nka Kate Bedingfield, wigeze gushingwa itumanaho mu biro bya Biden, we yavuze ko ikiganiro cye cyari urucantege.
Abaterankunga b’ishyaka ry’abademukarate batifuje kuvugwa amazina baganiriye n’ibitangazamakuru bitandukanye bo ntibariye amagambo. Umwe muri bo yavuze ko uburyo Biden yitwaye ari ugutsindwa kweruye. Undi nawe yungamo ati, "Ahubwo icyari gisigaye ubundi tugakurayo amaso ni uko yari kwitura hasi imbere y’imbaga".
Undi nawe yabwiye ikinyamakuru Financial Times ati, "Rwose agomba (Joe Biden) kwigendera!".
Ohereza igitekerezo
|