USA: Bane bapfuye, abandi 28 bakomerekera mu birori by’isabukuru y’amavuko

Abantu bane bahitanywe n’amasasu yarashwe mu kivunge mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuka muri Leta ya Alabama muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abandi 28 barakomeretse, bamwe muri bo bakaba bamerewe nabi.

Iki gitero cy’amasasu cyagabwe ku nzu y’akabyiniro izwi nka Mahogany Masterpiece Dance Studio mu mujyi wa Dadeville ku wa gatandatu tariki 15 Mata 2023.

Perezida Joe Biden yamaganye ubu bwicanyi asaba ko hashyirwaho amategeko aremereye yo agenga ibijyanye no gutunga imbunda.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Maison Blanche/White House ejo ku cyumweru, Perezida Biden yagaragaje impungenge afite ku hazaza ha Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe abana badashobora guhimbaza ibirori by’isabukuru y’amavuko ari ntacyo bikanga.

Ishyirahamwe Gun Violence Archive rivuga ko iki gitero kije gikurikira ibindi birenga 160 bimaze kubarurwa muri uyu mwaka.

Inzego zishinzwe umutekano muri uyu mujyi zivuga ko bagiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri uku kurasa, ndetse ngo bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo imiryango yagizweho ingaruka nabyo ihumurizwe.

Mu ijambo Perezida Biden yageje ku baturage ba Alabama na Amerika muri rusange, yavuze ko igihugu cyongeye kujya mu gahinda kandi ko kwiyongera kw’ibitero by’amasasu mu kivunge ari ibintu bibabaje cyane bidashobora kwihanganirwa.

Yongeraho ko Abanyamerika bifuza ko inteko ishingamategeko yashyiraho amategeko abereye umutekano ku gutunga imbunda mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka