USA: Abarenga 2,500 bishimiye ibyiza biranga umuco w’u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cyiswe ‘Around the World Embassy Tour 2023’, yakiriye abarenga 2,500 mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga ndetse no gusobanukirwa byinshi bifuza kumenya ku Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023, ndetse abantu bicyitabiriye baboneyeho n’umwanya wo gusobanukirwa ibikorwa bya buri munsi, bya Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ambasade y’u Rwanda muri USA, itangaza ko imiryango yayo yafunguye kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, mu rwego rwo guha amahirwe adasanzwe mu gusobanurira abantu bari bitabiriye iki gikorwa, binyuze mu imurikagurisha ryagaragarizwagamo byinshi bituma basobanukirwa u Rwanda.

Hamuritswe ibijyanye n’umuco n’amateka y’u Rwanda, harimo imbyino, indyo gakondo, ubukorikori n’ibindi.

Abashyitsi bitabiriye ibyo birori bashimishijwe n’ibyo bagaragarijwe biranga umuco, byumwihariko imbyino zidasanzwe, byarushijeho gutuma abitabiriye icyo gikorwa bishimira ibyiza biranga umuco w’u Rwanda no kwishimira kurusura.

Abashyitsi kandi basogongejwe ku buryohe bwa Kawa y’u Rwanda, ikomeje kwandika izina ku rwego Mpuzamahanga mu kugira ubwiza n’ubuziranenge budasanzwe.

Byongeye kandi, bagize amahirwe yo gusobanukirwa inzira Kawa y’u Rwanda ikomoraho uburyohe ntagereranywa kuva itangiye guhingwa, gusarurwa kugeza itunganyijwe mu ruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka