USA: Abana bitabiriye ku nshuro ya 2 ibiganiro byo kwamagana Jenocide mu isi

Ku nshuro ya kabiri, abana baturutse mu mashuli mato hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguriwe ibiganiro bigamije kurwanya ubugizi bwa nabi n’urwango byibasira isi.

Ibiganiro byiswe “Children of Genocide: The Holocaust, Rwanda, and Darfur” bisobanuye Abana ba Jenocide: Jenoside yakorewe Abayahudi, iyo mu Rwanda n’iyo muri Darfur byibanze ku bana babaye mu bihe bibi bya Jenoside hirya no hino ku isi (harimo n’abajyanywe mu gisirikare ku ngufu, abishwe, abarokotse ndetse n’abana b’impunzi).

Abana bagize umwanya wo kuganira n’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, babasha gusobanukirwa n’ukuntu urwango rukura mu bantu kugeza igihe ruviriyemo ubugizi bwa nabi bwo ku rwego rwa Jenoside.

Abanyeshuli kandi banaganiriye na John Bagwell ukora mu mushinga witwa ‘Enough Project’ wita ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Kongo, Sudani na Darfur.

Bagwell yabwiye abanyeshuli ko amakimbirane yo muri Congo yatewe n’amahanga asahura amabuye y’agaciro muri Congo bigatuma ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano buhatikirira.

Bagwell ati “ayo mabuye y’agaciro niyo akorwamo ibikoresho byinshi bikoreshwa amashanyarazi nka za telefone zigendanwa ndetse na laptops”.

Enough Project ufite gahunda yo gukangurira amashuli yo muri USA kugura ibikoresho bidakorwa mu mabuye ava muri Congo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka