USA: Abana bari hagati y’imyaka 12 na 15 bagiye gukingirwa Covid-19

Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.

Intego ngo ni ugutegura inkingo zihagiye ku buryo umubare munini w’abari muri icyo cyiciro, bazaba baramaze gukingirwa mbere y’umwaka w’amashuri utaha.

Ibyo byatangajwe nyuma y’uko Sosiyete ikora inkingo za ‘Pfizer’ ubundi zemewe ku bantu bafite imyaka 16 kuzamura, igaragaje ko urwo rukingo rwashobora no kurinda abana bari muri icyo cyiciro cy’imyaka (12-15).

Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru cyo muri Amarika ‘ABC 7 Eyewitness news, icyemezo cya FDA ko urukingo rwa pfizer rwatangira guhabwa abana bari hagati y’imyaka 12-15, gitegerejwe muri iki cyumweru, ibyo bikazaba ari inkuru nziza ku babyeyi bafite abana bari muri icyo cyiciro barwaye indwara zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete n’izindi.

Pfizer yatangaje ko igerageza ryagaragaje ko urwo rukingo rutanga ubwirinzi ku rwego rw’ijana ku ijana (100%) ku bafite imyaka hagati ya 12-15 kandi ko ingaruka urwo rukingo rwagira kuri abo bana ari kimwe no ku bakuru.

Inkingo za Pfizer zisaga Miliyoni 131 ni zo zimaze gutangwa muri Amerika, ariko mu byumweru bike bishize, ubusabe bw’inkingo ku bantu bakuru bwaragabanyutse cyane.

N’ubwo abato baba bafite ibyago bikeya byo kugerwaho n’icyorezo cya Covid-19, ngo hari ibikorwa abantu bahuriramo ari benshi bigenda bifungurwa hirya no hino mu gihugu, gukingira abakiri bato byakongera amahirwe yo kurwanya virusi.

Amerika yatanze isoko ry’inkingo zigera kuri Miliyoni 300 za Pfizer bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021, izo ngo zikazakingira abaturage bagera kuri Miliyoni 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka