USA: Abagabo babili bakekwaho kwica umwuzukuru wa Malcom X batawe muri yombi

Abagabo babili bakora mu kabari mu mujyi wa Mexico baraye batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Malcom Shabazz, umwuzukuru wa Malcom X.

Malcom X ni Umunyamerika w’umwirabura wishwe ahagana mu 1960 mu gihe kimwe na Martin Luther King, bombi bishwe bazira ko baharaniraga ukwishyira ukizana kwa bagenzi babo muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Itabwa muri yombi ry’abo bagabo ryatangajwe kuri uyu wa kabili tariki 14/05/2013 n’ibiro by’umucamanza mukuru wo mu mujyi wa Mexico; nk’uko tubikesha CNN.

Umushinjacyaha Rodolfo Fernando Rios Garza yavuze ko abo bagabo bombi bakora mu kabari kitwa The Palace Club, aho nyakwigendera Malcolm Shabazz yari arimo kwicira akanyota kuwa kane tariki 09-05-2013 we na bagenzi be batatu.

Intandaro yo guhohotera Malcom Shabazz ngo yaba ari amahane yatejwe na ba nyiri akabari, bashatse kubishyuza amafaranga y’ikirenga (amadolari 1.200 y’america) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 700.

Ubwo umwe muri ba nyiri akabari yahise yadukira Shabazz aramuhondagura, undi mugenzi wa Shabazz nawe bamucuza utwe twose harimo n’amafaranga, nk’uko umushinjacyaga Rodolfo abyemeza.

Malcom Shabazz w’imyaka 29, yahise ajyanwa ku bitaro bya Balbuena General Hospital, ariko nta mahirwe yo kubaho yagize kuko yaje gushiramo umwuka ku mugoroba wo kuwa kane kubera inkoni yari yakubiswe nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Police Octavio Campos.

Ibiro by’umucamanza mukuru muri Mexico City byavuze ko ibikomere byo ku mutwe byatewe n’ikintu kiremereye bamukubise kikajanjagura amagufa yo ku mutwe ku buryo byageze no ku bwonko.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta mashusho yabashije kuboneka y’uko ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe, kuko za camera zo muri ako kabari basanze zizimije izindi bazirebesheje hasi.

Umucamanza mukuru yavuze ko abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ku cyo abandi bantu bari bari muri ako kabari baba barakoze kuri uwo munsi.

Umuvugizi wa Leta zunze ubumwe z’America ngo yaba yaramenye ko hari umuturage wa Mexico wishwe ariko yanga kugira icyo abitangarizaho abanyamakuru.

Mu 1997, umwuzukuru wa Malcom X, Malcom Shabazz – wari ufite imyaka 12 icyo gihe – yigeze guhanwa nk’umwana utarageza ku myaka 18 azira icyaha cyo kwica cyo mu rwego rwa kabili, n’icyaha cyo gutwika cyo mu rwego rwa kabili ubwo yatwikaga inzu nyirakuru Betty Shabazz yabagamo maze agapfiramo, muri Kamena 1997.

Mu rubanza rwo ku mukatira, umuganga wita ku barwayi bo mu mutwe yavuze ko Malcom Shabazz yari afite ikibazo cyo gukunda gutwika ibintu nta mpamvu, kandi ngo akaba yari afite intege nke zo mu mutwe ziterwa no kuba umuntu afite ibitekerezo byinshi bituma acanganyikirwa (amera nk’umusazi).

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukabari ni mundiri ya shitani .ntagitangaza kirimo kuko bamwishe kuko nabo sibo ahubwo nimwuka mibi ibakoreramo .all poeple should get saved and they spend their time in prayers not in enjoying their lives in bars .

appolonia yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Abantu batari abirabura ku ruhu bose kwisi, abenshi muri bo bahora bashakyisha amahirwe yo kugirila nabi abantu bakomoka mu muri Africa.
Experience is the best teacher, ndabibona kuko ntuye mahanga. BE CAREFULL IN NON BLACK COMMUNITIES.
REST IN PEACE BROTHER SHABAZZ

issa yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka