Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana – Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwatashywe i Paris ruzagira uruhare rukomeye mu kubungabunga amateka no kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira.
Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko abarokotse Jenoside ari bo nzibutso nyakuri kuko batwara ibimenyetso by’ibyababayeho ku mubiri no mu mutima, kandi bakabigeza ku bindi bisekuru binyuze mu buhamya bwabo.
Yavuze ko urwibutso rwubatswe i Paris rufite imbaraga zidasanzwe kuko "rushyira ukuri mu ibuye" rukarinda ko igihe n’abahakana Jenoside byarusibanganya.
Perezida Kagame yashimiye Umujyi wa Paris n’abayobozi bawo bagize uruhare mu gushyiraho uru rwibutso, avuga ko gushyira ahagaragara inshingano z’amateka bisaba ubutwari bukomeye ndetse n’ubumuntu.
Yongeyeho ko kuba uru rwibutso rwubatse ahantu h’icyubahiro mu murwa mukuru w’u Bufaransa ari ikimenyetso gikomeye cy’icyubahiro gihabwa amateka y’Abanyarwanda n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|