Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Turukiya: Ubucuti n’ubutwererane ku rundi rwego
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basoje uruzinduko bamazemo iminsi ibiri i Ankara muri Turukiya, uruzinduko ruzandikwa mu mateka, rushyize ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ku rundi rwego.

Mu cyubahiro kibakwiriye, Kagame na Madamu we bakiriwe n’abayobozi bakuru muri iki gihugu, ubwo bageraga ku Kibuga cy’indege i Ankara, maze nk’ubyo biteganyijwe, kuri uyu wa kane Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.
VIDEO - Perezida Kagame uri i Ankara muri Türkiye yakiriwe na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu bagenderera Türkiye.https://t.co/eYhuCV7HbD
— Kigali Today (@kigalitoday) January 23, 2025
Ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu byombi byabaye mu muhezo, ariko byategurizaga ibibahuza n’abandi bayobozi bahagarariye impande zombi, barimo abagomba gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ubucuti n’ubutwererane.
Ni muri urwo rwego muri iyi nama u Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye, harimo ubucuruzi, ishoramari, amashanyarazi, uburezi, umuco, umutekano, inganda, ubushakashatsi no guteza imbere inzego zitandukanye.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yashimangiye ko kuba u Rwanda na Turukiya bihuriye kuri byinshi bikubiyemo n’umubano wihariye bizatanga umusaruro ufatika by’umwihariko mu bikorwa remezo.
Yagize ati "Mu rwego rw’iterambere ry’ibikorwa remezo, turashima cyane ishoramari ry’Abanyaturukiya, ndetse n’ubufasha twahawe mu minsi ishize ubwo twavugururaga Stade Amahoro, nka rumwe mu ngero z’ibyo bakoze cyane ko hari n’indi mishinga iri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa."
Yashimye kandi ikigo cyo muri Turukiya cya SUMMA ku bw’uruhare cyagize mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda.
Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Turkiya, Erdogan ku ruhare yagize mu bikorwa by’ubuhuza hagati ya Somalia na Ethiopia, bityo amusaba ko imbaraga yashyize muri ubwo buhuza yazikoresha no mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko muri RDC.
Ku ruhande rwe, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, na we yavuze ko yashimishijwe n’uruzinduko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu gihugu cye, kuko ari intambwe nshya mu kunoza ubufatanye, nyuma y’uko ibihugu byombi bifunguriranye za Ambasade mu kurushaho kongerera imbaraga umubano bisanganywe.

Yavuze ko agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu ntangiriro y’umwaka wa 2000 kabarirwaga muri Miliyoni imwe y’Amadolari, mu gihe uyu munsi kageze kuri Miliyoni 500 z’Amadolari binyuze mu ishoramari ryakozwe n’ibigo byo muri Turkiya.
Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, byibanze ku ntambwe ikwiye guterwa mu gushimangira ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, uburezi, umuco, mu bya gisirikare n’ibindi. Kandi yizeye ko ibiganiro byabaye ndetse n’amasezerano yashyizweho umukono bizagirira akamaro ibihugu byombi.
VIDEO – U Rwanda na Türkiye byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye, harimo ubucuruzi, ishoramari, amashanyarazi, uburezi, umuco, umutekano, inganda, ubushakashatsi no guteza imbere inzego zitandukanye. pic.twitter.com/13b4yeqUkH
— Kigali Today (@kigalitoday) January 23, 2025
Perezida Erdogan yashimye kandi uruhare rw’u Rwanda mu guharanira ko Afurika y’Iburasirazuba n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange bigira amahoro n’umutekano ndetse yizera adashidikanya ko amakimbirane akomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo azakemurwa binyuze mu nzira y’amahoro.

Yavuze ko Turkiya ishyigikiye ibikuye ku mutima ubuhuza bwa Angola ku makimbirane yo muri RDC, kandi ko yiteguye gutanga inkunga mu buryo bwose mu gihe impande zirebwa n’icyo kibazo zibishaka.
Hagati aho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane i Ankara, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahitwa Anitkabir haruhukiye umubiri wa Mustafa Kemal Atatürk, wabaye Perezida wa mbere wa Turukiya ndetse akaba afatwa nk’uwashinze iki Gihugu.
Ku rundi ruhande kandi, Madamu Jeannette Kagame, aherekejwe na Emine Erdogan Madamu wa Perezida wa Turkiya, basuye inzu y’ubukorikori n’umuco Nyafurika, ndetse n’isomero ry’Igihugu.

Yitabiriye kandi inama yahuje ibihugu byombi anashyira umukono ku masezerano mpuzamahanga yerekeye imicungire y’imyanda ashimangira intambwe ikomeye iganisha kuri ejo hazaza mu buryo burambye.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|