Uruzi rwa Nil rwuzuye ku gipimo kitarabaho mu myaka 100 ishize

Abantu 90 bamaze gupfa naho abarenga ibihumbi 400 bibasiwe n’imvura idasanzwe yateje umwuzure ukomeye muri Sudani, bituma Uruzi rwa Nil rwuzura ku buryo butarabaho na rimwe mu myaka 100 ishize.

Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko imvura nyinshi yateje umwuzure yatumye amazi y’Uruzi rwa Nil yuzura ku igipimo kidasanzwe cya 17.5, igipimo cyitari bwabeho mu myaka 100 ishize. Amazi yarenze inkombe ateza imyuzure yakwiriye mu igihugu.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ibikorwa byo kubahiriza isuku mu baturage bigoye kuko kubona amazi meza ari ikibazo kibakomereye, mu gihe igihugu kiri mu byibasiwe n’icyorezo cya coronavirus nac yo cyahungabanyije igihugu.

Isuzuma rya mbere ryakozwe na Loni rivuga ko amariba ashingiye ku masoko agera ku ibihumbi bibiri yanduye cyangwa yasenyutse.

Uturere twibasiwe cyane ni muri Sudani y’Iburasirazuba, ibice by’abaturiye mubice by’uruzi rwa Nil, hakiyongeraho n’Intara ya Darfur n’Umurwa Mukuru Khartoum, aho abantu 10,000 bavanywe mu byabo n’imvura n’imyuzure badafite aho kuba ndetse bakeneye inkunga yibiribwa n’ubufasha bwihutirwa.

Umwuzure ukomeye wateye ubwoba Abanyasudani n’Umuryango w’Abibumbye watewe n’imvura yatangiye kugwa kuva mu kwezi gushize, i Khartoum honyine, abantu barenga 21,000 bahuye n’umwuzure, kandi ku cyumweru gishize guverinoma yatangaje ko ibintu bidasanzwe muri Khartoum ishyiraho ibihe bidasanzwe kuri uy’umujyi (state of emergency).

Umuvugizi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ikiremwamuntu (OCHA), yagize ati “Hirya no hino mu gihugu iyi mvura yatangiye kugwa guhera ku ya 25 Kanama, abantu 380,000 bagezweho n’ingaruka mu gihe tumaze kubura ubuzima bw’abantu 90 twabashije kubarura, ariko birakomeye dushobora kubona imibare igenda izamuka kuko hari aho tutari twageza ubutabazi tudafite amakuru ahagije”.

Imvura n’umwuzure byangije ibikorwa remezo birimo imihanda yangiritse, ku buryo bigoranye kugeza ubufasha ku miryango iri mu kaga kubera icyo kiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka