Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd

Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu w’Umunyamerika, yahamijwe icyaha cyo kwica Georges Floyd, icyaha yakoze mu kwezi kwa Gicurasi 2020.

Derek Chauvin yahise yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza
Derek Chauvin yahise yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza

Derek, yahamijwe ibyaha bitatu yashinjwaga muri urwo rubanza, rwakurikiwe cyane n’abantu banyuranye ku isi, cyane abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bategereje umwanzuro w’urukiko.

Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko, humvikanye urusaku rwishi, abantu bakoma amashyi bishimiye imikirize y’urubanza.

Itsinda ry’abacamanza, ryakoresheje amasaha make mu gufata umwanzuro ku rubanza, kuko ibimenyetso ku birego byose byahamaga Derek.

Video igaragaza Chauvin atsikamiye ijosi rya Floyd, yakwirakwije henshi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito, bituma hahita havuka inkubiri yo guharanira agaciro k’ubuzima bw’abirabura "Black Live Matters".

Ababuranira Chauvin bari bireguye bavuga ko Floyd yazize kuba yarafataga ibiyobyabwenge, akaba yari afite ubuzima busanzwe bufite ibibazo, ariko iyi ngingo ntiyanyuze abacamanza.

Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w’imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru 8 biri imbere, ahita yambikwa amapingu ajyanwa mu buroko.

Ubwo Floyd yicwaga atsikamiwe ku ijosi
Ubwo Floyd yicwaga atsikamiwe ku ijosi

Ni ubwa mbere umupolisi w’umuzungu ahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura mu mateka ya Leta ya Minnesota. Abaturage b’abirabura, bakomeje gusaba ko bahabwa ubutabera mu manza nk’izi zinyuranye, ziregwamo abapolisi bahohotera abirabura babahoye ibara ry’uruhu rwabo.

Nyuma y'urupfu rwa Floyd, abantu benshi bagiye mu mihanda bamagana iyicwa ry'abirabura muri Amerika
Nyuma y’urupfu rwa Floyd, abantu benshi bagiye mu mihanda bamagana iyicwa ry’abirabura muri Amerika

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka