Urukiko rwa ICC rwamaganye ibihano rwafatiwe na Donald Trump

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gukomeza akazi karwo, ko gutanga ubutabera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA) Donald Trump, ashyize umukono ku iteka ryo gushyira ibihano ku bakozi barwo.

Trump yafatiye ibihano ICC kubera ko ishaka guta muri yombi Netanyahu
Trump yafatiye ibihano ICC kubera ko ishaka guta muri yombi Netanyahu

ICC yavuze ko igomba gukomera ku bakozi bayo, kuko icyemezo cya Trump ngo kije guhungabanya akazi kabo ko kwisanzura, no kutabogama mu gutanga ubutabera.

Iteka rya Trump rishinja ICC kutubahiriza amategeko mu bikorwa byayo, nyuma y’uko isohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku byaha by’intambara Israel ishinjwa gukorera muri Gaza.

ICC kandi yanasohoye impapuro zo guta muri yombi umuyobozi wa Hamas.

Urukiko rwa ICC ni urukiko rw’Isi, ariko USA na Israel ntabwo biri mu banyamuryango barwo, rukaba rufite ububasha bwo gushinja ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.

ICC
ICC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka