Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville bahuriye muri siporo rusange

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville rwahuriye mu gikorwa ngarukakwezi cya Siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye, ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye i Brazzaville
Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville

Nyuma y’icyo gikorwa, uru rubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kuganira kuri gahunda z’ingenzi rwashyiramo ingufu, mu kubaka igihugu no kwiteza imbere.

Mu biganiro byatanzwe, Bwana Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville ndetse na Bwana Casimir Nteziryimana, umujyanama wa Kabiri muri Ambassade, basabye urwo rubyiruko rubarizwa mu ngeri nyinshi, guhuza ingufu, rugafatanya muri byose, cyane cyane, mu gufasha abavukiye mu mu mahanga gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kuratira abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda, ariko ibyo byose bigakoranwa ubupfura, umuco n’ubunyangamugayo, kuko aribyo bihesha igihugu cy’u Rwanda agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville
Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville

Urubyiruko rwavukiye mu mahanga cyane cyane abahoze ari impunzi, rwabwiwe ko ari uburenganzira bwabo kugira ibyangombwa by’Igihugu cyabo, kandi banasobanurirwa ibisabwa kugira ngo babibone.

Urwo rubyiruko rwasoje icyo gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 70, rwiyemeje kuzakoresha ubushobozi bwose rufite, mu guhesha ishema Igihugu cy’u Rwanda.

Casimir Nteziryimana, umujyanama wa kabiri muri Ambassade
Casimir Nteziryimana, umujyanama wa kabiri muri Ambassade
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka