Urota kuba Perezida wa Repubulika, Thomas Nahimana, Yashinze Irimbi Kuri Internet

Thomas Nahimana, umupadiri wo muri Diyosezi ya Cyangugu wahunze igihugu akishora muri politiki yo gusebya u Rwanda n’iy’ingengabitekerezo ya Jenoside ubu aravugwa mu mishinga y’amayobera.

Amakuru yazanywe n’imbuga nkoranyambaga z’abasanzwe bamushyigikiye bahunze u Rwanda bakaba bafatanyije muri gahunda yo guharabika urwababyaye avuga ko uyu mugabo wiyita "umunyapolitiki uharanira kubohora u Rwanda" afata imishinga bagenzi be batangije akayigoreka, akayiyitirira, ariko akanayiha umurongo uteye isoni.

Kubera inyota y’ifaranga ikomeye, mu minsi ishize ngo Nahimana yitabiriye inama ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yateguwe n’abihinduye impunzi z’Abanyarwanda ku bushake muri Canada.

Iyo nama ngo yatangiwemo igitekerezo kigira kiti "Dushinge ihuriro, turyite Congres Rwandais du Canada-CRC."

Muri iri huriro, ngo bashakaga kwerekana ko n’ubwo ari impunzi, batari abaswa, ahubwo ngo bagomba gushaka uburyo "bakwiye kwibuka bene wabo b’abahutu bapfuye batashoboye guhunga u Rwanda."

Aha rero, ngo barumvikanye, bati reka dukore ibarura ry’abapfuye,dushyireho itariki yo kujya tubibuka nk’uko FPR yibuka abantu bayo.

Mu kwibuka bitirira FPR, ubwo bavugaga kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kuko bayihakana, byatumye gahunda y’igihugu yo Kwibuka bayambura icyubahiro cyayo, bayigira umuhango wihariye wa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside.

Icyo gitekerezo rero barakinogeje, ariko umwe mu bacurabwenge b’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Francois Munyabagisha yabagiriye indi nama, ati "kugira ngo ibi bintu tuzabigereho neza, reka dushinge urubuga kuri internet, tuzajye twandikaho amazina y’abo twibuka, hanyuma abantu bajye bashyiraho indabo, maze bishyure amafaranga yo gucunga urwo rubuga.

Igitekerezo ngo cyazanye impaka, bamwe bagira bati "nta mpamvu yo gushyingura kuri internet kandi abandi bashyinguwe ku buryo bufatika."

Uwazanye iyi nkuru yagize ati "abari mu nama bavuye aho, ariko bukeye babyukira ku nkuru ivuga ko Padiri Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri internet."

Aha, ngo yanashyizeho igiciro cy’umuntu wese wifuza "gushyingura uwe kuri internet", avuga ko "imva imwe" ari amadolari hagati y’abiri n’atatu.

Ubwo kandi ngo buri wese "washyinguye uwe" kuri iryo rimbi ry’Umupadiri, ngo yagombaga kujya aza gusura igituro buri kwezi, akareba ko indabo zumye kugira ngo ashyireho izindi.

Abavugaga iyo nkuru bo bibazaga ngo ukuntu iryo rimbi ryari gushoboka, dore ko ngo hari n’abakecuru n’abasaza batazi internet icyo ari cyo. Gusa, ingingo nyamukuru bagarutseho ni uko uwo ari umushinga w’ubugoryi.

Padiri Nahimana, akina politiki y’ikinamico. Hashize iminsi avuga ko ari Perezida w’u Rwanda, ku buryo ngo yanashyizeho guverinoma.

Abo bari kumwe rero, ngo baje kumugira inama yo guhyiraho passport y’iyo "Leta ye", maze kuko ngo agira inyota y’ifaranga cyane, ati "nongeye nariye", ajya mu Banyarwanda bafite ibitekerezo bikocamye, ababwira ko abazaniye umushinga wa Pasiporo, buri wese akajya yishyura amadolari ijana.

Nahimana avuga ko byanze bikunze agomba "gutegeka u Rwanda", ngo kandi akarukiza umwaku rufite, akajya azenguruka igihugu cyose atera abantu amazi y’umugisha nka kuriya Padiri abigenza. Avuga ko ubu ngo nta mugore afite "kuko ari padiri", n’ubwo abo babana bavuga ko afite abana bazwi.

Icyakora ngo "azashaka umugore kugira ngo agire premiere dame" ubwo "azaba yageze ku butegetsi anyotewe."

N’ubwo yashaka umugore ariko, ngo "uzamukuraho izina padiri bazarwana."

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe neza ngewe rero inamanamugira nuko yashaka imirimo akora akareka kwirirwa avuga ayo magambo kuko ntamuyobozi cg ntamuntu ufite ibitekerezo byiza wavugako yashinze irimbi kuri murandasi kuko ntibyashoboka ikiza nuko yashakirwa ubufasha ikogaragaracyo ntamibereho myiza afite akwiriye guhabwa inkunga nkabandi Bose murakoze

Aime Dieu yanditse ku itariki ya: 13-01-2026  →  Musubize

Umunyamakuru wanditse iyi nkuru ndabona amurusha ubuswa kuko nubwo itagaragara ahuyivana niba waritabiriye iyo nama cg arabaguhaye amakuru ariko ntabusesenguzi bwa kinyamwuga burimo ahubwo nawe wigize uhanganye nabo maze werekanako uri gusebya kuburyo washaka nibisebyo uhimba nguwukorera agushime ariko ibi nubuswa nubutundi bubi cyane bikurimo rwose

Kaga yanditse ku itariki ya: 13-01-2026  →  Musubize

Uyu mugabo yataye umutwe!ese ahubwo abazi ibye neza yaba akijya kuri aritari agasoma misa?cyaba Ari gitangaza,gusa mbona afite umuvumo ,kuko iyo wihaye Imana ugatandukira bigeze aho uba uri ikivume.

Janvier murenzi yanditse ku itariki ya: 12-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka