UN yihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali

Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, aho Côte d’Ivoire yavugaga ko abafashwe bari bari muri Mali mu rwego rwa misiyo y’uwo muryango, yo kubungabunga amahoro (MINUSMA).

Igisirikare cya Côte d’Ivoire, ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, cyasobanuye ibijyanye n’abo basirikare 49 bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022.

Ku ntangiriro, UN yaba ku cyicaro cyayo i New York yaba i Bamako, yari yemeje ibyo bivugwa na Côte d’Ivoire, ariko nyuma haje amakuru mashya agaragaza ko abo basirikare, badafatwa na UN nka bamwe mu bagize ‘NSE’ (éléments nationaux de soutien), boherejwe nayo.

Ibyo byemejwe na Fahran Faq, Umuvugiz wa UN, wagize ati “Abasirikare ba Côte d’Ivoire ntabwo babarizwa mu bari mu butumwa bwa UN muri Mali (MINUSMA). Ubusabe bwa Côte d’Ivoire, bwo kohereza ingabo (éléments nationaux de soutien), bwaremejwe mu 2019. Ariko nta ngabo icyo gihugu cyigeze cyohereza kuva ayo masezerano yakorwa. Turasaba ibihugu byombi (Côte d’Ivoire na Mali), gukorana bagakemura ikibazo kugira ngo abo basirikare bafunzwe barekurwe.

Abo basirikare ba Côte d’Ivoire ubu bafungiye muri Mali, aho Leta y’icyo gihugu yatangaje ko bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bakaburanishwa nk’abacanshuro, kuko icyo bakora muri Mali kitagaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka