UN yasabye imitwe yitwaje intwaro muri Congo guhagarika imirwano

Intumwa z’akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi ziri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirasaba imitwe yose yitwaje intwaro irangwa muri iki gihugu, guhagarika imirwano bakarambika intwaro hasi, kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri iki gihugu. Izi ntumwa biteganyijwe ko zizasura umujyi wa Goma.

Nicholas de Riviere uhagarariye u Bufaransa muri UN, akaba ari na we uyoboye izi ntumwa, avuga ko itsinda ayoboye bazanywe no gufasha Congo, uburyo bahagarika iyi mitwe irwanira muri iki gihugu.

Ati "Imitwe yose yitwaje intwarao irasabwa kujya mu nzira y’amahoro, kugira ngo iki gihugu cyongere kibonekemo umutekano”.

Uru ruzinduko rw’akazi kuri izi ntumwa ruhuriranye n’urwa Uhuru Kenyanta, akaba n’umuhuza w’Akarere ka Afurika, aho yasabye Perezida Felix Tshisekedi kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na RDC ku masezerano ya Luanda na Nairobi, nk’igihugu kirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, bityo igomba kwibanda ku kuyubahiriza uko yakabaye.

Amwe muri ayo masezerano ya Luanda akubiyemo guhagarika ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare, buhabwa umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

RDC yishe ayo masezerano ikomeza guha intwaro ndetse no gufatanya n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibi kandi ni ukurenga ku masezerano ya Nairobi, agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe.

Igihugu cya Congo kibamo imitwe yitwaje intwari irenga 150, yose ikaba ihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bigatuma bamwe bava mu byabo kubera ikibazo cy’umutekano mucye urangwa muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka