UN irahamagarira abantu guhatanira igihembo kitiriwe Nelson Mandela

Umuryango w’Abibumbye (UN) urahamagarira abantu guhatanira igihembo kitiriwe ‘Le Prix Nelson Rolihlahla Mandela 2020’. Gutanga kandidatire bishobora gukorwa mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.

Igihembo cyitiriwe Nelson Mandera kigiye kongera gutanga (Photo:Internet)
Igihembo cyitiriwe Nelson Mandera kigiye kongera gutanga (Photo:Internet)

Amakuru dukesha urubuga www.culturebene.com, avuga ko Itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire ari 28 Gashyantare 2020.

Nkuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye, igihembo cya UN cyitiriwe Mandela ‘Le Prix Nelson Rolihlahla Mandela des Nations Unies’, kigamije gushimira abantu bahariye ubuzima bwabo kwita ku mibererho myiza ya muntu, hashingiwe ku ntego n’amahame by’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo bigakorwa hanazirikanwa ubuzima budasanzwe Mandela yabayeho, umurage w’ubwiyunge yasize, kuba yaratanze urugero rwiza mu bya politike kuko atagundiriye ubutegetsi, ndetse no kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

Igihembo kitiriwe Nelson Mandela, cyashyizweho ku itariki 6 Kamena 2014, mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni igihembo gitangwa buri myaka itanu, kikaba cyaratanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2015.

Icyo gihembo gitangwa ku bikorwa byakozwe hagamijwe imibireho myiza ya muntu, mu guharanira ubwiyunge n’imibanire myiza hagati y’abantu n’abandi ndetse no mu iterambere ry’abantu.

Komite ishinzwe gutegura icyo gihembo ikorana n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu gutanga amanota.

Kuva icyo gihembo cyashyirwaho, cyahawe abantu babiri b’icyitegererezo ari bo, Helena Ndume ukomoka muri Namibia, akaba yari umuganga w’amaso, wahawe icyo gihembo kitiriwe Mandela, kubera uko yarwanyije ubuhumyi n’indwara z’amaso mu gihugu cye.

Undi wahawe icyo gihembo ni Jorge Fernando Branco Sampaio, wahoze ari Perezida wa Portugal, kubera uruhare rwe nk’umuyobozi mu kugarura demukarasi mu gihugu cye.

Ku rubuga www.un.org, batangiye bavuga amagambo ya Nelson Mandela aho yagize ati “Mu gihe cyose hakiriho ubukene, akarengane n’ubusumbane bukabije muri iyi si yacu, nta n’umwe muri twe uzaruhuka uko bikwiye”.

Nyuma yo kuvuga ayo magambo bakomeje basobanura ibijyanye n’igihembo kitiriwe Mandela.

Mu mabwiriza agenga icyo gihembo, nta mukozi ukorera UN mu ishami iryo ari ryo ryose wemerewe gutanga kandidatire ye ngo ahatanire icyo gihembo.

Amazina y’abatsinze irushanwa azatangazwa muri Gicurasi 2020, ariko ibihembo bizatangwa ku itariki 18 Nyakanga 2020, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurizikana Nelson Mandela.

Ibyo bizabera i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse Mandela,hari abantu benshi bahariye ubuzima bwabo kwita ku mibererho myiza ya muntu.Hari kandi Gandhi nawe wabiharaniye.Ariko nubwo atakoze politike ahubwo agakora umurimo wo kubwiriza,nta muntu n’umwe washatse mibererho myiza ya muntu nka Yezu.Yazuye abantu,akiza abarwayi n’abamugaye,yirukana Ibiza,etc...
Imana yamuhembye gutegeka Isi n’Ijuru,byombi akazabigira paradizo.Nahabwa ubutegetsi bw’isi nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga,azakuraho ibibazo byose,ndetse azure n’abantu bose bapfuye barumviraga Imana.Ubwe yavuze ko azabikora ku munsi wa nyuma.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka