Umwirabura uhabwa amahirwe yo kuba Papa yaba yigabanyirije amahirwe yo gutorwa
Cardinal Peter Turkson uhabwa amahirwe yo kuba Papa wa mbere w’umwirabura yatangaje ko umuco wa Kinyafrika utemera ababana bahuje ibitsina, amagambo yatumye benshi bakeka ko amahirwe ye yo gutorerwa kuyobora Kiriziya Gatorika yaba yayoyotse.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa CNN Christiane Amanpour, Cardinal Peter Turkson, ukomoka mu gihugu cya Ghana, yavuze ko imico ya kinyafrika itihanganira na busa ababana bahuje ibitsina, ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abana.
Yavuze ko bidashoboka ko amahano yabaye mu Burayi na Amerika ya ruguru agera no muri Afrika. Ati : « kubana kw’abahuje ibitsina, cyangwa se ubucutsi bushingiye ku bitsina kw’abahuje ibitsina kw’abantu babiri ntabwo byihanganirwa na sosiyete zacu ».
Nyuma yo gutangaza ibi, benshi batangiye gutanga ibitekerezo byabo, bagaragaza kutemeranya n’uyu mugabo ushobora kuzaba umuyobozi wa Kiriziya Gatorika ku isi mu minsi iri imbere.

Umuvugizi w’uhuriro ry’abakozweho n’amahano y’abapadiri (SNAP) yanditse ati : « Impamvu twumva amahano make y’abapadiri muri Afrika, ni uko mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere hataboneka cyane abaterankunga mu iyubahirizwa ry’amategeko, inzego z’ubutabera nazo ntizikarishye cyane, ndetse n’itangazamakuru ryigenga buhoro ugereranyije no mu bihugu byateye imbere. Ntitwakwirengagiza kandi ko n’abanyamadini bagira ijambo cyane ku bayoboke babo».
Ruth Hunt umuyobozi w’ihuriro ry’ababana bahuje ibitsina mu Bwongereza, yagize ati : « Ijambo rya Cardinal Turkson rirerekana kwirengagiza gutangaje ku birebana n’uburenganzira bw’amamiliyoni y’abantu mu bice bitandukanye by’isi ».
Ikinyamakuru Newyork Times cyavuze ko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011, bwerekanye ko ikibazo cy’ababana bahuje ibitsina atariyo ntandaro y’amahano yakozwe n’abapadiri.
Aha bashimangira ko mu myaka ya za 1970 n’1980 ubwo mu ma seminari hinjiragamo abasore benshi babonana n’abo bahuje ibitsina, ibijyanye no gufata abana ku ngufu byagabanutse ndetse biza gusa nk’ibyibagiranye.
Ikibazo cy’abapadiri basambanya abana cyabaye kimomo mu mwaka wa 2002, ubwo abapadiri 24 ba diyoseze ya Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barezwe ihohotera rishingiye ku gitsina baba barakoreye abana.
Nyuma y’imyaka ibiri, ubushakashatsi bwerekanye ko abana bagera ku bihumbi 11 baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikozwe n’abapadiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 1950 na 2002.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Isi irashize pe,abasenga basenge,namwe se koko umuntu akora amahano yarangiza akayashyigikira ,akanaharanira uburernganzira bwayo,ubyamaganye akaba ariwe uba igicibwa!ese ubu ubwenjye bw’abantu bwabaye gute?birababaje kubona umukuru w’igihugu kigihangange urahira afite bible muntoki ashyiraho itegeko ryurukozasoni,ese nkaburiya we yavutse ate?kubabyeyi bahuje ibitsina birababaje peeeeeeee
Njyewe sinemerako habaho kubaba kwabahuje ibitsina kuko nomumategeko y’imana ntibyemewe.Imana yaremye umugabo imuremera umufasha ariwe Mugire none kubabana bahuje ibitsina byakomotsehe?
Njyewe sinemerako habaho kubaba kwabahuje ibitsina kuko nomumategeko y’imana ntibyemewe.Imana yaremye umugabo imuremera umufasha ariwe Mugire none kubabana bahuje ibitsina byakomotsehe?
Jack, abo bahanuzi uvuga bavugaga ko umupapa uzasimbura Jean Paul II ariwe uzemera ibyo uvuga mais tu vois? avuyeho atabyemeye!!! icyo nakubwira ni uko wakwiringira Imana gusa aho kwiringira abo bahanuzi.....kandi humura ibyaba byose, Imana ikunda Kiriziya kandi haranditswe ngo "N’ububasha bw,ikuzimu ntibuzayisenya!!!"
Ubusanzwe ikizwi nuko nta muryango ubura ikigoryi cg umusazi ariko bahinganirwa mu burwayi bwabo ntabwo bihanganirwa mu mahano bakora...Birababaje kubona umugabo yurira undi mugabo umugore agapanda undi mugore barangiza ngo barashaka kugira abana bo kurera...ariko mujya mutekereza umwana uzasanga abitwa ababyeyi be ari ibigabo bibiri cg ibigore bibiri...ese uwo mwana azamera ate namara kumenya ko nyina wamubyaye byari ubukode....umwana azahahamurwa no kumva yarabaye igicuruzwa..nahindukira akaritura ibyiyise ababyeyi bazavuga ngo yeeee mamaweeeeee....nyamara mwitege ako bene RUTUKU BAZATUZANIRA...
Kubona n’inyamaswa zitabikora ngo twebwe tuzi ubwenge bwahe bwo kujya ko tugenda turindagira uko umwaka utashye...Nzaba mbarirwa..CARD PETER URI UMUNTU W’UMUGABO
ESE ubwo muzi ko n’ingoma y’ABAROMANI DORE KO NTA MAHANO ITAKOZE ITIGEZE YEMERA KO IBYO BINTU BYAKWEMERWA MU MATEGEKO nubwo byakorwaga....aha ni ho ruzingiye...gusa IMIGAMBI Y’IMANA SI YO Y’ABANTU...MANA UZITORERE UMUSHUMBA UKUGUYE KU MUTIMA ATARI UWO ISI YISHIMIYE KUKO YO YARAYOBYE NUKO ITABYEMERA
nimubona abujijwe amahirwo no kuba adashyigikiye ababana bahuje ibitsina nzamenya ko kabaye isi yarangiye
Aha njye byandenze ariko kera batwigisha ibyahishuwe batubwiraga ko nihajyaho papa wu mwirabura abapadiri na frere na babikira bazemererwa gushaka no kurongorwa murumva ko ibyi sodoma na gomora byagarutse byo kubana badahuje ibitsi kandi Imana ibyanga urunuka ubwo buriya hari igisigaye ngo isi irangire? Musenge dukizwe hakirikare naho ubundi ibisigaye ntituzabitsinda pe!
Amahirwe yagabanuka kuberako ko avuze ukuri?bibiliya rwose ibyo bintu ntibyemera na gato kandi ndumva ariyo shingiro y’umurimo azaba atorewe.intangiriro 2:18-
haravuga ngo:nuko uhoraho imana iravuga ngo:Sibyiza k"umuntu aba wenyine ngiye kumugenera umufasha umukwiye.... nuko ivana murubavu rw’umugabo umugore imushikiriza umugabo...#
Wa si we koko warekeye aho mw’izina rya yezu kristu.
Nizera ko abazatora bose baziko ibyo yavuze aribyo, niyo mpamvu ibi ntacyo byamutwara, ntawutazi ko homosexuality cg aba resibienne ari amahano.ariko abantu baba bashaka ko umuntu avuga ibibashimisha.
Ibi ntibyamugabanyirirza amahirwe kuko adatorwa na rusange rukora aya amahano, kuki dushyigikira iki ngo ni ugutinya amaso yabenshi? Navuze ukuri aho kuryamira ukuri azabure uyu mwanya.