Umwanditsi w’ibitabo Chinua Achebe yitabye Imana

Chinua Achebe, umwanditsi ukomeye w’ibitabo, ukomoka muri Nigeria yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 22/03/2013.

Chinua wari ufite imyaka 82 yapfiriye mu bitaro by’i Boston, muri Massachusetts, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze igihe gito arwaye. Yari umwarimu Kaminuza yitwa David and Marianna Fisher University ndetse no muri Brown University.

Chinua Achebe yamenyekanye ku isi kubera ibitabo yanditse byakunzwe cyane birimo “Things Fall Apart”, “No Longer at Ease”, Arrow of God, “Man of The People”, ndetse na “Anthills of the Savannah”.

Chinua Achebe.
Chinua Achebe.

Igitabo cya yanditse bwa nyuma cyitwa There Was A Country: A Personal History of Biafra, cyivuga ku ntambara ya Biafra yabaye muri Nigeria.

Chinua Achebe ni umwe mu banditsi b’ibitabo b’Abanyafurika bamenyekanye cyane ku isi. Igitabo cye cya mbere cyitwa “Things Fall Apart” yashyize ahagaragara mu mwaka 1958 cyarakunzwe cyane kuburyo yakigurishijeho ibitabo birenga miliyoni 10.

Iki gitabo kivuga ku bukolonize bw’abazungu bwahinduye byinshi ku muco w’ubwoko bwo muri Nigeria bwitwa Igbo, cyahinduwe mu ndimi zirenga 50.

Guhera mu mwaka wa 1990, Chinua Achebe yabaga muri Amerika kubera impanuka y’imodoka yagize muri uwo mwaka igatuma atabasha kugenda. Yagenderaga mu igare ry’abafite ubumuga butuma batabasha kugenda.

Kubera ibitabo Chinua Achebe yanditse, byatumye abona n’ibihembo bitandukanye ku rwego rw’isi birimo ikitwa Dorothy and Lillian Gish Prize yabonye mu mwaka wa 2010; nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria nka news24.com.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwatwereka Uko Bakora Copy Ya Filime

Ndayisenga Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-05-2014  →  Musubize

Turabashimiye kubijyanye niyi nkuru mutwoherereje yuyu mwanditsi CHINUA ACHEBE .mubyukuri nkunda cyane gusoma ibitabo ariko mumfashije mwandangira uburyo nazabona iki gitabo cye yise THINGS FALL APART

Emmanuel NYANDWI yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka