Umwana wanjye bamuzanye mu kiziriko nk’imbwa bati ‘sezera nyoko’-umubyeyi watanze imbabazi ku bamwiciye

Rose Burizihiza, uwarokotse Jenoside wabashije kubabarira abamwiciye abe bamusabye imbabazi, avuga ko kubasha kubabarira byamugoye kubera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umwicanyi wari waramubohoje yamugendanaga aho bica hose, ku buryo n’impfu mbi z’abe yagiye azimwereka.

Abapfukamye ni abasabye imbabazi ababafashe ku ntugu ni ababababariye
Abapfukamye ni abasabye imbabazi ababafashe ku ntugu ni ababababariye

Yabibwiye abitabiriye gusoza inyigisho z’urugendo rw’isanamitima muri Paruwasi ya Rango iherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

Ni inyigisho z’igihe cy’amezi atandatu bahawe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Butare ku bufatanye na Minubumwe, naho gusoza inyigisho z’urugendo byo byabereye mu misa yayobowe n’umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, tariki 19 Mutarama 2025.

Mu buhamya bwe, nk’umwe mu barokotse Jenoside 30 (abagore 28 n’abagabo 2) batanze imbabazi ku babiciye ababo 80 (abagabo 42 n’abagore 38), yagaragaje ko kwemera icyaha bigoye ahereye ku bakoze Jenoside azi bagiye babihakana ariko ko no gutanga imbabazi bitoroshye yihereyeho na we ubwe.

Burizihiza atuye mu Murenge wa Mukura. Mu gihe cya Jenoside yabohojwe n’umugabo wari uyoboye abakonseye bose bo muri Komine ya Ngoma. Ngo yamugendanaga hose, haba mu nama ziga ku iyicwa ry’Abatutsi no mu gihe cyo kwica. Aho hose ngo yahamujyanaga amubwira ko ashaka ko yibonera ko “Abahutu ari abagabo”.

Ku bijyanye n’impfu z’abe bishwe areba, agira ati “Impfu mbi cyane ni zo banyerekaga. Umwana wanjye bamukuruye mu kiziriko nk’imbwa baramunzanira ngo sezera nyoko. Yari afite imyaka 2.5. Bafata mama wacu wari utwite bamusaturamo umwana mu nda barambwira ngo ninze ndebe uko umwana w’Umututsi ateye mu nda.”

Akomeza agira ati “Urupfu rw’umugabo wanjye naruhagaze iruhande. Ntabwo nabashaga kurwivanamo kuko uwagiye kumwica ari na we wari warambohoje yaranshoreye ngo tujyane, ati ngaho reba ko Abahutu tutari abagabo! Akajya ambwira ngo tujye kumusuhuza aho aborogera muri toilette.”

Agahinda yagize katumye nyuma ya Jenoside yaraharaniye ko abakoze Jenoside bose bahanwa, ku buryo yajyaga no mu kiliziya atajyanywe no gusenga, ahubwo kubashakirayo kugira ngo bafatwe, bafungwe.

Ati “Nazaga mu Kiliziya nzanywe no gucunga abo ndi bufungishe. Numvaga nta Mana iri muri njyewe kuko nasangaga abicanye baje guhazwa, njyewe ngasubira inyuma simpazwe. Hari n’igihe padiri yambajije ngo ko ugiye udahagijwe? Ku mutima ndamubwira nti iyaba wari uzi ibyari binzanye!”

Gushakisha abanyabyaha byatumye abantu bamuhiga ngo bamugirire nabi, ku buryo byabaye ngombwa ko acumbikirwa mu kigo cya gisirikare cy’i Tumba. Icyo gihe abana b’abo yafungishije ngo baramubwiraga ngo “Utasema utachoka!” byo kuvuga ko azavuga akagera aho agaceceka.

Ati “Nyuma yo kwigishwa, uyu munsi nahoze.”

Inyigisho avuga zatumye atanga imbabazi abikuye ku mutima ngo yazihawe n’umuryango Abagabuzi b’Amahoro, zamufashije kumva ko imbere y’Imana nta cyaha kiruta ikindi. Naho ubundi ngo n’ubwo mbere yaho hari igihe yagiye avuga ko atanze imbabazi, ntizari zuzuye, zari izo kwikura imbere y’abamushishikariza kuzitanga.

Yanifuje ko abakeneye gusaba no gutanga imbabazi barushaho kwegerwa agira ati “Uyu munsi turi 80, ubutaha tuzabe 200. Abakoze icyaha cya Jenoside si 80. Hari n’abandi benshi. 20 si bo barokotse bagomba kubabarira. Hari n’abandi bakiri mu rugendo, bafite ibikomere nk’ibyo twarimo. Abo tugomba kubegera tukabafasha.”

Narishe, sinumva ukuntu nkiriho-Martin Nyandwi

Martin Nyandwi, umwe mu basabye imbabazi akazihabwa, yavuze ko yishe, ku buryo atumva ukuntu na we atishwe ahubwo akakirwa mu muryango w’Abanyarwanda,nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 25, kuri ubu akaba amaze imyaka itandatu afunguwe.

Yivugira ko mu gihe cya Gacaca yemeye icyaha, akavuga uko yakoze Jenoside guhera saa mbiri za mu gitondo kugera saa tatu za nijoro.

Yagize ati “Narishe, ikiganza cyanjye cyakoze amaraso. Ntabwo ari ibitero nagiyemo, si inka nariye, naricanye. Nakoze amaraso y’Abanyarwanda. Ndasaba imbabazi abo niciye ababo n’abakorewe Jenoside muri rusange. ”

Abahawe imbabazi basubiyemo amasezerano ya Batisimu
Abahawe imbabazi basubiyemo amasezerano ya Batisimu

Yunzemo ati “Kuva nafungurwa numvaga ntashobora guhagarara mu kiliziya, imbere y’abapadiri, imbere ya Musenyeri n’abakristu bangana gutya. Numvaga bitashoboka kubera abantu nishe. None ku bw’imbaraga z’Imana n’izanyu, nabibashije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yitabiriye gusoza urugendo rw’isanamitima muri Paruwasi ya Rango. Yavuze ko bamaze igihe bakora Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku Mirenge no ku Tugari, ubu bakaba bageze ku Midugudu, kandi ko yasanze hakenewe ko abantu bakomeza gufashwa.

Yagize ati “Twagiye tubona ahakiri ibibazo bibangamiye urugendo rw’ubumwe. Hari ahakigaragara ubugome. N’ubwo bitari mu Karere kacu, hari aho byagaragaye bagifite umugambi wo kugirira nabi Abarokotse Jenoside, hari n’aho bagiye babambura ubuzima.”

Musenyeri Ntagungira yavuze ko bene ziriya nyigisho bazazikomeza, kandi ko bateganya kujya kuzitanga no mu magereza, kubera ko hari benshi mu bakoze Jenoside bazafungurwa mu minsi iri imbere.

Abahawe imbabazi basubiyemo amasezerano ya Batisimu
Abahawe imbabazi basubiyemo amasezerano ya Batisimu

Yagize ati “Turimo turakora gahunda yo kugira ngo dutangire tunabasange muri za gereza. Aho kugira ngo baze mu miryango gutyo gusa, tugomba kugira uruhare mu kubategurira abo basanze kugira ngo hatazabaho guhungabana kw’impande zombi. Twabiganiriyeho na Minubumwe batwemerera ko bari gutegura inyandiko zizadufasha gutegura impande zombi.”

Inyigisho z’urugendo rw’isanamitima mu Karere ka Huye zimaze gukorwa mu maparuwase gatolika ane ari yo Rango, Rugango, Simbi na Kiruhura. Icyakora muri Diyoseze ya Butare igizwe n’Uturere twa Huye, Gisagara na Nyanza zimaze gutangwa mu maparuwasi 10.

Bene izi nyigisho zikurikirwa no kurema amatsinda ahuriyemo abagize uruhare muri Jenoside hamwe n’ababahaye imbabazi. Mu Rwanda hose muri rusange, Kiliziya Gatolika imaze gufasha irema ry’amatsinda asaga 350 nk’uko bivugwa na Padiri Valens Niragire, umunyamabanga wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka