Umwana w’umwaka umwe, yaciye agahigo ko kuba umunyabugeni muto ku isi

Ku mwaka umwe w’amavuko Ace Liam Nana Sam Ankarah uvuka muri Ghana yaciye agahigo ko ari we muhanzi w’igitsinagabo muto ushushanya ku isi, ajya mu gitabo cya guiness world record.

Ubuhanga bwa Ace Liam mu gushushanya ni impano ababyeyi be bamubonyemo akiri muto cyane bigatuma aca agahigo nk’aka izina rye rikajya mu bitabo by’amateka.

Ku mwaka umwe gusa Ace yagaragaje ubuhanga mu gukora ibishushanyo bibereye ijisho bimutandukanya n’abo banganya imyaka.

Kugira ngo Liam yemezwe bisaba ko ibishushanyo bye byerekanwa mu imurika rya kinyamwuga yewe ibihangano bye bibe byagurwa, kandi bikagaragara ko ari we ubwe wabyikoreye mu buryo bwa kinyamwuga.

Ibihangano bye rero byaje kumurikwa mu nzu ndangamurage ya Museum of Science and Technology muri Accra umurwa wa Ghana kuva mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mutarama 2024.

Mu bihangano 10 yamuritse abifashijwemo na nyina, birindwi byaguzwe n’umugore wa perezida wa Ghana Rebecca Akufo Adddo witabiriye iryo murika.

Uyu mwana uzuzuza imyaka 2 muri Nyakanga amaze kugurisha ibihangano 15.

Nyina wa Liam witwa Chantelle Kuukua Eghan usanzwe ashushanya kinyamwuga aganira na BBC yasobanuye ko umwana we kuba ashushanya byabaye nk’impanuka.

Ati: “nari mfite akazi ko gukora igihangano kizakoreshwa mu irushanwa rya miss universe 2023, kuko ntawe nari mfite nsigira umwana, nakoraga turi kumwe maze atangira kugenda akinira mu marangi birangira abikunze ubu azi amabara uko ajyana n’uko akurikirana.”

Kuri ubu Ace Liam afite aho akorera nyina yamuteguriye, kugirango iyo mpano ye ikomeze ikure ibintu ashishikariza n’abandi babyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka