Umwana w’imyaka 6 yarashe mwarimu we

Mu ntara ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi yafashe umwana w’imyaka 6 azira kurasa umwarimu we agakomereka cyane, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistolet’.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ibi byabeyereye kw’ishuri ribanza rya Richneck, mu mujyi wa Newport News.

Uyu mwana ajya kurasa umwarimu we byaturutse ko bateranye amagambo ubwo yabigishaga, bitumwa ahaguruka ajya gufata imbunda aramurasa.

Akimara ku murasa umwarimu yakomeretse cyane ahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Polisi yo muri iki gihugu ntiramenya aho uwo munyeshuri yakuye iyo mbunda, ikavuga ko igikora iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo yayinjiranye mu ishuri.

Guverineri w’intara ya Virginia Glenn, Youngkin yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko arimo akurikira iki gikorwa kibi cyo kurasa uyu mwarimu, no gukomeza gusaba Imana umutekano wo mu ishuri ry’abo bana ukagenda neza, nyuma y’ibi bintu byabaye.

Abayobozi b’iki kigo bavuga ko uyu mwana atasatswe neza kuko ubundi iri shuri yigaho, rifite ubushobozi bwo kubona ibintu byose by’ibyuma byinjiranywe mu ishuri, ndetse bagahamya ko habayeho uburangare.

Umuyobozi w’amashuri muri aka karere, Dr George Parker, avuga ko bagiye kwicara bakarebera hamwe nk’abayobozi icyateye uriya mwana kwinjirana imbunda akarasa umwarimu we.

Dr Parker ati “Ibi bintu biteye ubwoba, turifuza ko ibintu nk’ibi bitazasubira ukundi, tugomba gusuzuma icyabiteye”.

Dr avuga ko iri shuri rizaba rifunzwe bagakoresha inama ababyeyi n’abana, mu rwego rwo kubahumuriza kugira ngo badahungabanywa n’ibyabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birenganya uyu mwana.Byatewe n’uko mu bihugu byateye imbere,ababyeyi bigisha abana babo kurashisha imbunda hakili bato.Muzarebe n’inaha mu Rwanda,ababyeyi benshi bagurira abana babi ibikoresho by’imbunda (toys).Cyangwa bakabigisha kurwana (karate,judo,box,etc...).Aho kubigisha ijambo ry’imana hakiri kare nk’uko imana ibidusaba.Ubwayo ivuga ko yanga abantu bose bakoresha violence ndetse n’abayigisha.

gataza yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka