Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yari muntu ki?

Amazina yose y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926 atanga ku itariki 8 Nzeri 2022.

Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo igihugu kitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n’igihugu cya Tuvalu.

Amavu n’amavuko ya Elizabeth II

Elizabeth Alexandra Mary (Elizabeth II), yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w’abatware b’umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n’umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth II yitiranwa na nyina.

Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y’uko umuvandimwe we Edward wa gatatu yeguye, bityo Elizabeth nk’umwana w’impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se, ibintu ubusanzwe bitari byitezwe iyo Edward wa gatatu ategura.

Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y’igihugu mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry’igisirikare cy’i bwami), ryabagamo abakorerabushake b’abagore.

Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy’u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w’umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, barimo Charles wari Igikomangoma cya Wales ubu akaba yasimbuye nyina.

Ubuyobozi bwa Elizabeth II

Elizabeth Alexandra Mary yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, hanyuma ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora umuryango wa Commonwealth wari uhuje ibihugu birindwi byigenga, ari byo: Ubwami bw’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa (itakirimo), Pakistan (itakirimo), n’igihugu cyitwaga Ceylon ari yo Sri Lanka y’ubu ariko nayo itakiri muri Commonwealth.

Kimwe mu byamuranze nk’Umwamikazi, ni uko ubwo yimaga ingoma ku myaka 25 mu 1952 yiyemeje gukorera igihugu cye mu gihe cyose azamara ku isi cyaba gito cyangwa kirekire ndetse arabyubahiriza.

Muri 2020 agize imyaka 94, igihe icyorezo cya Coronavirus cyorekaga imbaga mu Bwongereza n’ahandi ku isi, Elizabeth II yavugiye ijambo mu rugo rwe rwa Windsor Castles aho yari yishyize mu kato – nubwo atari arwaye ¬– ahumuriza abaturage agira ati: “Nubwo tugihanganye n’ibibazo by’inguti ndabizeza ko ibyiza biri imbere, tuzongera tubonane n’inshuti zacu, imiryango yacu, tuzongera duhure.”

Mu 1957 mu ijambo yagejeje ku Muryango w’Abibumbye yagaragaje uburyo kwishyira hamwe mu muryango wa Commonwealth, we yemera ko bitagomba kuba hagati y’ibihugu ibi n’ibi gusa, ahubwo bigomba kuba uburyo bwo guhuriza hamwe imyumvire nk’abanyamuryango igamije guteza imbere ukwishyira ukizana kwa muntu.

Muri Kamena 2022 ubwo yuzuzaga isabukuru y’imyaka 70 ku ngoma, umuhungu we Prince Charles yavugiye ijambo ku ngoro ya Buckingham agaruka ku bigwi by’Umwamikazi by’igihe kirekire, inyuma ye harimo gutambuka amafoto ya nyina.

Prince Charles icyo gihe yaragize ati: “Nyakubahwa, Mama …(amashyi menshyi cyane) … twabanye muri byose, twaraganiriye, twasangiye ibitwenge n’amarira, kandi igisumba ibindi byose, warahatubereye muri iyi myaka 70 umaze ku ngoma. Wiyemeje gukorera igihugu mu buzima bwawe bwose kandi wakomeje kwitanga, ni yo mpamvu turi hano. Ibyo ni byo turimo kwizihiza uyu mu goroba. Aya mafoto arimo kugaragara ku nzu yawe, ni akubiyemo inkuru y’ubuzima bwawe bwose n’ubwacu. Ni yo mpmavu twese tugira tuti WARAKOZE.”

Elizabeth II, yatanze ku itariki 8 Nzeri 2022 mu masaha y’umugoroba mu rugo rwe rwa Balmoral muri Scotland ku myaka 96. Ni we mukuru w’igihugu w’u Bwongereza wari umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma (yimye ingoma muri Gicururasi 1952 kugeza muri Nzeri 2022). Ni na we mukuru w’igihugu w’umugore mu mateka wari umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

Nyuma yo gutanga kwa Elizabeth II, yahise asimburwa n’umuhungu we w’imfura Charles wari igikomangoma cya Wales, akaba n’umwami w’ibihugu 14 bya Commonwealth ku izina ry’Umwami Charles III.

Usibye ibyo bihugu 14 biyobowe n’Ubwami bw’u Bwongereza, umuryango wa Commonwealth ugize n’ibihugu 56 birimo n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka