Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yanduye Covid-19

Ingoro ya Buckingham Palace yatangaje ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II w’imyaka 95 yanduye Covid-19.

Umwamikazi Elizabeth II yanduye Covid-19
Umwamikazi Elizabeth II yanduye Covid-19

Ikinyamakuru cya The Telegraph cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko ibi bibaye nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Gashyantare, byamenyekanye ko Igikomangoma Charles yanduye Covid-19.

Amakuru akavuga ko Umwamikazi Elizabeth II yaba yarandujwe n’umuhungu we, Igikomangoma Charles.

Ingoro ya Buckingham Palace yatangaje ko n’ubwo Elizabeth II yanduye Covid-19, ariko agaragaza ibimenyetso byoroheje kandi ko ari gukurikiranwa n’abaganga, kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kubungabungwa, ndetse akazakomeza gukora akazi koroheje.

Umwamikazi Elizabeth II yaherukaga kuvugwaho uburwayi mu mpera z’umwaka ushize, aho yasibye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara no mu yandi makimbirane, uzwinka Remembrance Sunday, kubera kurwara umugongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka