Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ni muntu ki?

Elizabeth II ni Umwamikazi wa kabiri w’Ubwami bw’u Bwongereza (United Kingdom), bugizwe n’ibihugu bine: England, Scotland, Wales na Northern Ireland.

Umwamikazi Elizabeth II mu 2022
Umwamikazi Elizabeth II mu 2022

Amazina ye yose ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, ni n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo ikitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n’igihugu kitwa Tuvalu.

Elizabeth wa 2 yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w’abatware b’umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n’umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth wa 2 yitiranwa na nyina.

Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y’uko umuvandimwe we Edward wa 3 yeguye, bityo Elizabeth nk’umwana w’impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se.

Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y’igihugu mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry’igisirikare cy’i bwami), ryabagamo abakorerabushake b’abagore.

Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy’u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w’umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Aribo ni Charles (Igikomangoma cya Wales); Anne (ugomba kuzasimbura nyina); Prince Andrew, uyobora umujyi wa York na Prince Edward, wari umutware w’igihugu kitwaga Earl of Wessex, hatarabaho ukwihuza kw’ibihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Princess Elizabeth 1933
Princess Elizabeth 1933

Elizabeth yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, ni uko ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora ibihugu birindwi byigenga, biri mu muryango wa Commonwealth ari byo: Ubwami bw’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa, Pakistan, n’igihugu cyitwaga Ceylon (Sri Lanka), ndetse ahita agirwa n’Umuyobozi wa Commonwealth.

Elizabeth II, ku myaka 95 ni we mwamikazi w’u Bwongereza umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma, ni na we mukuru w’igihugu w’umugore mu mateka umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka