Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, i Londes habaye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, uherutse gutanga ku itariki 8 Nzeri 2022.

Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe
Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru bibihugu bitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Abandi bakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi bakomeye bitabiriye uyu umuhango wo Gutabariza Umwamikazi Elizabeth wa II basaga 500, barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, uwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Gordon Brown na Tony Blair babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza n’abandi bakomoka mu muryango w’Ibwami bari kumwe n’abagore n’abana babo.

Uyu muhango wabimburiwe n’Isengeso ryo kumusabira ryabereye muri Westminster riyoborwa na Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby, yagarutse ku buryo ku isabukuru y’imyaka 21, Umwamikazi yiyemeje kumara ubuzima bwe bwose akorera u Bwongereza na Commonwealth, kandi akarinda isezerano rye.

Yavuze ko agahinda ka none katihariwe n’umuryango w’Umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Commonwealth n’Isi yose muri rusange.

Yakomeje ati "Twese tuzahura n’urubanza rw’impuhwe z’Imana, dukwiye gusangira ubuzima bw’ino si. Icyizere cy’Umwamikazi cyakunze kurangwa n’imiyoborere ye haba mu gihe cy’ubuzima n’urupfu”.

Arikiyesikopi yavuze ko abakurikiza bose urugero rw’umwamikazi, bakizera Imana, bakwiye kuvugira hamwe na we bati tuzongera duhure.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, ni umwe mu basomye Ijambo ry’Imana yifashishije inyigisho iboneka muri Yohani 14: 1 – 9 rigira riti "Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba."

Andi makuru yatanzwe n’umuryango w’i Bwami, avuga ko isanduku irimo Umugogo w’Umwamikazi Elisabeth II, yateruwe n’abasirikare ndetse hari n’itsinda ryakoze ibirori byo kwiyereka muri uyu muhango nko kumuherekeza mu cyubahiro.

Umwami Charles III ari kumwe n’umugore we, nibo bari hafi y’isanduku irimo umugogo wa Elizabeth II, ndetse nibo bakomeje kugenda bawuherekeje kugeza mu rusenegero.

Uyu muhango wari uteguwe neza kuko abantu batandukanye bawitabiriye, buri wese yagenewe aho agomba kwakirirwa ndetse ibitangazamakuru byitabiriye kuwukurikira, bigenerwa aho bigomba kuba biri mu rwego rwo kwirinda gufata amafoto mu kavuyo.

Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza wategetse ko telefone ngendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhaga, bigomba kuba byazimijwe mu rwego rwo kwirinda icyaza kurogoya uyu muhango.

Muri uyu muhango kandi hari hagenwe uburyo bwo gutwara abayobozi bawitabiriye, muri za bisi rusange mu rwego rwo kubacungira umutekano.

Kimwe mu byaranze Umwamikazi Elisabeth II, ni uko ubwo yimaga ingoma ku myaka 25 mu 1952, yiyemeje gukorera igihugu cye mu gihe cyose azamara ku isi cyaba gito cyangwa kirekire ndetse arabyubahiriza.

Elizabeth Alexandra Mary Windsor yavukiye mu mujyi wa Londres ku wa 21 Mata 1926, aba Umwamikazi w’u Bwongereza na Commonwealth ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami George VI.

Ni we mukuru w’Igihugu w’u Bwongereza wari umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma. Ni na we mukuru w’Igihugu w’umugore mu mateka wari umaze igihe kirekire ku buyobozi anabayeho imyaka myinshi.

Nyuma yo gutanga kwa Elizabeth II, yahise asimburwa n’umuhungu we w’imfura Charles wari igikomangoma cya Wales, akaba n’umwami w’ibihugu bya Commonwealth, afata izina ry’Umwami Charles III.

Umwamikazi Elizabeth II yaguye mu Ngoro ya Balmoral yo muri Ecosse ku wa 8 Nzeri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwamikazi yali akunzwe ku isi yose.Abantu bazamukumbura.Yali afite abana 4 (abahungu 3 n’umukobwa umwe).Yategetse imyaka 70.Wenda azazuka ku munsi w’imperuka,niba imana yamufataga nk’umuntu utiberaga mu by’isi gusa,ntashake imana.Ni ikosa rikorwa n’abantu benshi:Kutita ku byo imana idusaba.

mitima yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka