Umwami Charles III w’u Bwongereza yimikanywe n’Umwamikazi Camilla

Umwami mushya w’u Bwongereza Charles III, uherutse gusimbura umubyeyi we Elisabeth II, yimikanywe n’Umugore we Camilla kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023.

Bombi bambitswe amakamba, iry’ubwami n’iry’ubwamikazi mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu benshi mu Ngoro ya Westminster Abbey, i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Umwami Charles III hamwe n’Umwamikazi Camilla, bambitswe ikamba na Musenyeri wa Diyoseze ya Canterbury, Justin Welby, ari na we uyobora Idini rya Anglican ku Isi.

Musenyeri Welby yasabye Imana kurinda Umwami Charles III no kumukiza, aho yavuze amagambo agira ati “God Save the King”.

Aya magambo ari mu ndirimbo yubahiriza igihugu cy’u Bwongereza, yasimbuye ayahozeho mu myaka 70 ishize y’ingoma y’Umwamikazi (Queen) Elizabeth II, yavugaga ati “God Save the Queen”.

Mu kwimika Umwami Charles III, babanje kumwambura imyenda y’inyuma yari yambaye asigarana ishati, Musenyeri wa Canterbury amwambika imyambaro y’ubwami, amuha ikirango cy’isezerano (agakono gapfundikiye kariho umusaraba hejuru), amushyikiriza inkoni ebyiri z’ubushumba mu maboko yombi, hanyuma amwambika ikamba ry’Ubwami.

Umwami Charles III w’u Bwongereza nk’uko n’abandi bamubanjirije ari ko byari bimeze, ni Umuyobozi w’Ubwami bw’u Bwongereza bugizwe n’ibihugu 14 byo hirya no hino ku Isi, akaba ari n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Itorero rya Anglican mu Bwongereza.

Umwami Charles III yarahiye afashe kuri Bibiliya ndetse asoza indahiro asenga asaba Imana kumuba hafi, kugira ngo abe umugisha ku baturage, n’ubwo ngo icyo gikorwa cyo gusenga kitari kimenyerewe ku bandi bami bamubanjirije.

Usibye gutegeka u Bwongereza, Umwami cyangwa Umwamikazi urazwe Ingoma aba afite ijambo ku bihugu 13 byahoze bikoronizwa n’icyo gihugu, ari byo Antigua na Barbuda, Australia, Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines, ibirwa bya Solomon ndetse na Tuvalu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka