Umuyobozi wa WikiLeaks yagejeje ijambo ku Muryango w’Abibumbye

Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks kabuhariwe mu gutangaza amakuru afatwa nk’amabanga yo mu rwego rwo hejuru (top secrets) yavuganye n’abari ku cyicaro cy’umurango w’abibumbye i New York hakoreshejwe uburyo bwa teleconference.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuwa gatatu tariki 26/09/2012, Julian Assange umaze iminsi 100 yibera muri Ambasade ya Ecuador iri London mu Bwongereza yavuze ko ari umuntu ufite ubwisanzure (free man).

Julian Assange ati: "Nubwo namaze iminsi 659 mfunze kandi ntacyo nshinjwa, jye ndi umuntu ufite ubwisanzure kandi mubyumve mu mizi y’ijambo ubwaryo, sintinya kuvuga icyo ntekereza. Ubwo bwisanzure mvuga burahari kuko Leta ya Ecuador yampaye ubuhungiro bwa politike kandi hari n’ibindi bihugu byagaragaje ko biyishyigikiye mu gufata icyo cyemezo."

Leta ya Ecuador yahaye ubuhungiro Julian Assange tariki 16 Kanama 2012, nyuma y’uko imenye ko Ubwongereza bwashakaga kugaba igitero kuri Ambasade ya Ecuador iri London ikamuta muri yombi ku mbaraga.

Julian Assange washinze WikiLeaks ati jye ndi umuntu wisanzuye (free man).
Julian Assange washinze WikiLeaks ati jye ndi umuntu wisanzuye (free man).

Assange kandi yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kurekeraho kubuza amahwemo urubuga rwe rwa WikiLeaks n’amaperereza ya hato na hato.

Assange ari mu mazi abira kubera kugira ubuhanga bwihariye bwinjira mu mabanga y’ibihugu bikomeye maze akayatangaza ku rubuga rwe yise WikiLeaks.

Ubwongereza bwari bwiyemeje kumwohereza iwabo muri Suwede, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore ku ngufu.

Assange afite impungenge ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabyuririraho zigasaba ko Suwede imwoherezayo akajya kubazwa ibikorwa byo kwiba amabanga atagira ingano ya Leta n’igisirikare by’Amerika hanyuma akabishyira ku karubanda yifashishije urubuga rwe WikiLeaks.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jya ubahackinga sha!! ntacyubu gihishe!! baba bahisha ibiki se!!

Kaka yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka