Umuyobozi wa RDB yamurikiye Abanyamisiri ikarita y’ishoramari y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yasabye abashoramari bo mu Misiri kuza kwirebera amahirwe atandukanye u Rwanda rufite kuko ari igihugu kiyemeje kuba ihuriro ry’ishoramari ndetse n’irembo ryagutse ry’isoko ryo mu Karere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, mu Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri ryabereye i Cairo, rigamije gukomeza kureshya abashoramari no gushimangira umubano mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Iri huriro ryahuje abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu byombi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, amahirwe ibihugu byombi bifite, guteza imbere ubufatanye burambye, ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Zimwe mu nzego abashoramari bo mu Misiri bagaragarijwe bashoramo imari yabo mu Rwanda, harimo ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, n’ibikorwa remezo byo kwakira abantu, ubuzima n’ibijyanye n’imiti, ubwubatsi bw’amazu yo guturamo ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri iri huriro impande zombi ziyemeje ko mu kubyaza umusaruro inyungu ibihugu byombi bifite mu Turere biherereyemo, hakenewe korohereza abashoramari, guhanahana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no gushyiraho imishinga ihamye y’ubucuruzi mu rwego rwo guhuza no kwagura amasoko yo ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka