Umuyobozi wa Leta ya Kisilamu yapfuye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’Ingabo zidasanzwe za Amerika, aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye muri Syria mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, aho yazize igisasu yiturikirijeho kikamuhitana n’abo mu muryango we.
Bamwe mu bantu ba mbere bageze aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye, bavuze ko bahasanze imirambo y’abantu 13 nyuma y’igitero cyari cyagabwe aho hantu.
Ibikorwa by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba byari bigambiriye inyubako ebyiri intasi zakekaga ko ariho Abu Ibrahim ari. Ni inyubako ziri mu mujyi wa Atmeh mu Majyaruguru y’intara ya Idlib hafi y’umupaka wa Turukiya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibi, nyuma y’ukwezi kumwe hatangiye ibikorwa byo guhiga bukware uyu muyobozi wa Islamic State.
Amakuru yatanzwe n’abatuye hafi y’inyubako Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yabagamo, ni uko Ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimugabyeho igitero zifashishije indege za gisirikare, ariko nyuma y’urusaku rw’imbunda rwamaze amasaha abiri kajugujugu zahise zigenda.
Amerika yavuze ko umuryango wabaga mu nzu yo hasi wabanje guhungishirizwa ahantu hatekanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitangaje n’uko ibi byihebe bivuga ko biba bikorera Imana.Nyamara ijambo ryayo rivuga ko imana yanga umuntu wese umena amaraso.Igakunda abimakaza amahoro.Tujye dushishoza,tumenye abakorera imana nyakuli n’abiyita ko bayikorera.Tubahunge,aho kuvuga ngo byose ni ugusenga.Nibwo tuzaba mu bwami bw’imana.