Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei hagati y’inyundo n’ibuye ry’umucuzi

Intambara yarose hagati ya Iran na Amerika ifatanyije n’umukunzi wayo wo mu mbere Isiraheli kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 28 Gashyantare.

Misile zikomeye zarashwe mu bice bitandukanye bya Iran muri rusange, hakaba n’ifoto yagaragajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika, ivuga ko urugo rwa Ayatollah Ali Khamenei rwarashwe rugahinduka umusaka.

Ibinyamakuru byatangiye kwandika imitwe y’inkuru igira iti "Ese Ayatollah yapfuye, cyangwa yarusimbutse?’

Hagati aho, Iran nayo yakomeje kwihimura irasa kuri Isiraheli misile ziremereye, ibinyamakuru bikaba bivuga ko ikirere cya Isiraheli kiri kumvikanamo amajwi y’urujya n’uruza y’akarumbeti kaburira abatuye Yeruzalemu ngo bihishe igihe Misile ya Iran zoherejwe.

Ibisasu bimira izo misile nabyo ngo ubu biri gukora akazi gakomeye.

Ibice bya Irani Amerika yibasiye
Ibice bya Irani Amerika yibasiye

Ibnyamakuru byo muri Isiraheli byo byavuze ko Ayatollah yishwe, ariko Minisitiri w’intebe wa Iran asubiza agira "jyewe icyo nzi nuko Ayatollah ariho, ameze neza."

Hagati aho, ibihugu byamaze gufata ibyemezo birebana n’umutekano, haba ku ngendo mpuzamahanga, haba no ku baturage babo mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’ingenzi ba Amerika, dore ko Irani yatangiye kubyihimuraho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka