Umutwe w’abarwanyi wa Kiyisilamu wigambye igitero cyagabwe muri Uganda

Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, bihitana abantu batatu ariko imibare ishobora kwiyongera, kuko abandi bagera kuri 33 bakomeretse harimo n’abo bikabije, imodoka nyinshi na zo zikaba zarangiritse.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (IS) ni wo wigambye kuba waturikije ibyo bisasu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

Uwo mutwe watangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa Intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

Polisi ya Uganda yo ivuga ko muri ibyo bitero hapfuye Abanya-Uganda batatu, hagapfa n’abiyahuzi batatu bagabye igitero, na ho abandi bantu 33 bagakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye, muri abo bapfuye hakaba harimo n’abapolisi babiri.

Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nk’uko Polisi yabitangaje . Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uwo mujyi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yagize ati "Impungenge ziracyahari ko hashobora guturitswa ibindi bisasu, cyane cyane bitewe n’abagaba ibitero by’ubwiyahuzi".

Mu gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru ‘Amaq’ bya IS byavuze ko Uganda ari "kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi b’uwo mutwe muri Afurika yo hagati".

Ibyo bisasu bikimara guturika, bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batangaje ko byaba byatewe n’umutwe wa ‘Allied Democratic Forces (ADF)’, umutwe w’inyeshyamba watangaje muri 2019 ko uyobotse IS.
Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu ngo usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS nk’uko bitangazwa na BBC.

N’ubwo IS yigambye ibyo bitero, Polisi ya Uganda ivuga ko byari bifitanye isano ya hafi n’umutwe wa ADF, kuko umwe muri abo biturikirijeho ibisasu, ngo yari ari ku rutonde rw’abo Polisi ishakisha bo muri uwo mutwe.

Enanga avuga ko umubare w’abahitanywe n’ibyo bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Kampala ku munsi w’ejo tariki 16 Ugushyingo ngo ushobora kuzamuka, kuko ngo muri 33 bakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo 5 bakomeretse ku buryo bukabije, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The New York Times’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka