Umusore w’Umushinwa yiyongereye ibiro bisaga 100 kubera #GumaMuRugo
Umusore w’imyaka 26 utuye i Wuhan mu Bushinwa yiyongereye ibiro 101 mu gihe cy’amezi atanu, mu gihe hashyirwagaho gahunda ya #GumaMuRugo kubera Covid-19.
- Yiyongereye ibiro birenga 100 mu mezi atanu gusa
Uyu musore witwa Zhou yajyanywe kwa muganga by’igitaraganya mu ntangiriro za Kamena 2020 nyuma yo kurembera mu rugo kubera umubyibuho ukabije.
Ubu Zhou apima ibiro 279, akaba ari we muntu ufite ibiro byinshi muri Wuhan.
Zhou wari usanzwe akora mu nzu bakoresherezamo murandasi (Internet Cafe), yatangiye kuguma mu rugo guhera mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2020, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari gitangiye gukomera aho mu Bushinwa, by’umwihariko i Wuhan, ari na ho cyatangiriye.
- Kumuhagurutsa bisaba abantu benshi
Nyuma y’uko ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zari zitangiye koroshywa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, Zhou yakomeje kuguma mu rugo. Abagize umuryango we bavuga ko yari atakibasha kugenda kubera kugira ibiro byinshi.
Abaganga bari kumwitaho mu bitaro bya Zhongnan Hospital, bavuga ko yakunze kugira ibibazo by’umubyibuho ukabije ubuzima bwe bwose, nubwo yagerageje uburyo butandukanye bwo kugabanya ibiro.
Li Zhen, umuganga mu bitaro bya Zhongnan avuga ko uyu musore yamuhamagaye tariki 31 Gicurasi 2020 arimo gutabaza, avuga ko amaze amasaha 48 atabasha gusinzira.
Dr. Li avuga ko Zhou yari atakibasha kuvuga ubwo bamujyanaga kwa muganga tariki ya 1 Kamena 2020. Ajyanwa kwa muganga yikorewe n’abagabo icumi, kubera ubunini bwe.
Abaganga basanga umubyibuho ukabije yari afite waraziyemo ibindi bibazo birimo kuba umutima we wari utagikora neza, ndetse anafite ibibazo byo kudahumeka neza.
Zhou yongera kumera neza nyuma y’iminsi icyenda. Kuri ubu abaganga bakaba bateganya kumubaga kugira ngo bamukuremo igice kimwe cy’igifu, ibi bikazamufasha kugabanya ibiro.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko kugeza ubu abaganga batari babasha gusobanura uburyo uyu musore yabashije kwiyongera ibiro birenga 100 mu mezi atanu gusa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu batatu ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651
- #COVID19: Abanduye icyenda babonetse mu bipimo 6,702
- Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa - Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
- #COVID19: Abanduye 12 babonetse mu bipimo 6,102
- I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 4,615
- RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,871
- #COVID19: Abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,914
- #COVID19: Mu Rwanda abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,326
- #COVID19: Mu bantu batandatu banduye, harimo bane babonetse i Kigali
- #COVID19: Abanduye bane babonetse mu bipimo 3,377
- #COVID19: Abantu batatu bashya ni bo banduye ku wa Kabiri
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 3,673
- #COVID19: Abantu bane ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 8,602
- #COVID19 : Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 7,640
- #COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 6,310
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
KO YISHWE N’UMUBYIBUHO SE TWE TUGIYE KWICWA N’INZARA? NAMARE UKWEZI ATARYA NONEHO IBYO YARI KUZARYA ABITWOHEREREZE NATWE TWIYONDORE KANDI IBIRO BYE BIZAGABANUKA NYAMARA!
Inama namugira nuko yagabanya imirire ESE kubyibuha cyane biterwa Niki niyihate sport arye ibijumba na mboga