Umusore w’imyaka 17 yafashwe akekwaho gutera inda abagore 10

Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.

Inzego zishinzwe kurinda amateko muri icyo gihugu zitangaza ko uwo musore ukwekwaho gutera inda abagore 10, umufatanyacyaha we ndetse n’abandi bagore babiri barimo uwitwa Favour Bright w’imyaka 30 na Peace Alikoi w’imyaka 40 y’amavuko, bivugwa ko bari baratangiye ikitwa ‘baby factory’, ni ukuvuga gushaka abana bagurisha mu bihugu byateye imbere, bakajya kurerwa n’imiryango itabafite, cyangwa se mu icuruzwa rw’abantu gusa (human trafficking).

Ikinyamakuru ‘Pulse.ng’ cyatangaje ko umwe mu bayobozi ba Polisi, Grace Iringe-Koko, yavuze ko abo bakekwaho ibyo byaha byo gucuruza abana, bakoreraga ahitwa Obio/Akpor n’ahitwa Ikwerre mbere y’uko bafatwa.

Uwo muyobozi wa Polisi yongeyeho ko abagore 10 batwite, bahise batabarwa na Polisi nyuma y’uko abo bakekwaho ibyaha bafatwa.

Iringe-Koko, yagize ati “Abagore batabawe muri uwo mukwabu, ni 10, kandi abenshi bari batwite”.

Yavuze ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe, byagaragaye ko iyo umugore muri abo abyaye, ukuriye iryo tsinda ry’abakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu, agumana umwana, uwabyaye akishyurwa amafaranga yo muri Nigeria agera ku 500.000, ikindi ngo bamwe mu bana bavukiye muri izo nzu bamaze kugurishwa.

Yagize ati “Abo bagore bemeye ko bagiye muri ubwo bucuruzi butemewe bagurishamo abana babo, kubera ibibazo by’ubukene bw’amafaranga bafite”.

Icyo kibazo cy’abo bantu ngo cyoherejwe ku rwego rushinzwe iperereza muri icyo gihugu, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, nyuma abakekwa banashyikirizwe inkiko.

Hatangiye kandi iperereza ryo gushakisha abagura abo bana, kuko hari abamaze kugurishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba kurikize icyo amategeko avuga,
Gusa kubwanjye numva ntampamvu yo gukurikiranwa niba abana babo abemera.

NKURUNZIZA Didier yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka